Mugiraneza Jean Batiste yasezeye umupira w’amaguru
Umukinnyi mugiraneza Jean Batiste bakunze kwita Migi yasezeye umupira w’Amaguru nyuma y’igihe kinini akinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe atandukanye.
Kuva mu mwaka wa 2006, Mugiraneza Jean Baptiste yambara umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi, gutangaza 2020 ubwo yafataga umwanzuro wo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu , kuri ubu nabwo yamaze gutangaza ko yasezeye burundu kuri ruhago.
Uyu mugabo uretse gukinira ikipe y’igihugu yananyuze mu makipe atandukanye arimo SC Kiyovu Sports APR FC, azamfc,GMFC KMCFC,POLICE FC n’andi makipe atandukanye.
Ni umwe mu bakinnyi bakiniye ibyiciro bitandukanye by’ikipe y’igihugu, harimo iy’abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse anatsindamo igitego.
Migi asezeye ruhago afite imyaka 37 y’amavuko,aho yagaragaye mu mikino 68 mu kipe y’Igihugu akanagira uruhare mu kuyitsindira ibitego 7 harimo bine yatsinze mu mikino ya CECAFA.


