image_2023-08-02_011316199.png

Spice Diana yikuye muri federasiyo y’abahanzi iyobowe na Eddy Kenzo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Spice Diana yemeje ku mugaragaro ko avuye muri federasiyo y’abahanzi ba Uganda bayobowe na Eddy Kenzo.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Spark TV, avuga ko yahisemo kwegura ku mirimo ye nka Visi Perezida w’ungirije kuko federasiyo yari yataye intumbero yayibonagamo ubwo yahabwaga izo nshingano.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko atengushywe anasobanura ko yatakaje icyizere cyose mu bushobozi bwa federasiyo bwo gusohoza inshingano zayo nk’uko byari byaragaragajwe mu ntumbero zayo.

Ati: “Nahagaritse federasiyo kandi sinkiri umunyamuryango. Birashoboka ko ababigizemo uruhare bashobora gutera imbere, ariko kugeza ubu nta cyizere cyiza mbona.”

Muri Uganda hari hasanzwe hari ihuriro ry’abahanzi Uganda Musicians Association (UMA) gusa abahanzi bamwe aba barimo Sheebah, Eddy Kenzo ntibari baryishimiye bitandukanyije naryo ari nabwo bahisemo gutangiza icyiswe Uganda National Musicians Federation (UNMF).

Spice Diana niwe wari watowe nka Visi Perezida wungirije ariko kuri ubu akaba yakuyemo ake karenge.
image_2023-08-02_011316199.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *