Rayon Sports yagaruye Héritier Luvumbu

Sangiza iyi nkuru

Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yongereye amasezerano yo gukomeza gukinira Rayon Sports, nyuma yo gusoza ay’umwaka umwe bari bafitanye.

Uyu mugabo ukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Rayon Sports yahisemo kumwongerera amasezerano nyuma y’uko abenshi mu bakinnyi bayo by’umwihariko abakina hagati mu kibuga banenzwe n’umutoza Yamen Zelfani.

Ni nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya gicuti Murera iheruka kugwamo miswi n’amakipe ya Vital’o FC y’i Burundi na Gorilla FC.

Uyu mutoza yaherukaga gutangaza ko Luvumbu ari umukinnyi mwiza mu gihe afite umupira, gusa amunenga kuba nta mbaraga z’umubiri afite zimwemerera gufasha bagenzi be mu bijyanye no kugarira izamu.

Amakuru avuga kandi ko nyuma ya Luvumbu utegerejwe i Kigali saa kumi n’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports igomba gusinyisha undi mukinnyi ukina hagati mu kibuga by’umwihariko kuri numéro 8.

Mu bavugwa ko umwe ashobora kwinjirana na Luvumbu muri Gikundiro harimo Kalisa Rashid usanzwe akinira AS Kigali cyo kimwe na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *