Kigali: Abasukuti baribuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abasukuti bo mu karere ka Nyarugenge bateguye igikorwa cyo kwibuka abasukuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazirikana uburyo abasukuti batigeze bijandika muri jenoside.
Icyo gikorwa kiratangirwa n’urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Komiseri w’Abasukuti mu karere ka Nyarugenge, Kwisanga Janvier yabwiye Bwiza.com, ko bateguye uwo munsi mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka iyo Jenoside ku nshuro ya 23, no gufasha urubyiruko rw’abasukuti kunguka ubumenyi buruseho ku mateka ya Jenoside.
Ati “Twateguye icyo gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tunibuka muri rusange Abasukuti bazize Jenoside.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwo muryango kandi ngo ugizwe n’urubyiruko rufite inyota yo kumenya ku buryo buruseho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo baza kugira amwe mu mateka y’iyo Jenoside.
Abasukuti bo mu karere ka Nyarugenge kandi bishimira ubutwari bwabaranze muri rusange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baranzwe n’amahame yabo yo kwanga ikibi, bigatuma batishora muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo bigaragazwa nuko ngo nta musukuti n’umwe muri ako karere wigeze akurikiranwaho icyaha gifitanye isano na Jenoside.
Kugeza ubu abasukuti bo muri ako karere bazwi bazize Jenoside bo mu karere ka Nyarugenge bagera kuri 21, ariko uyu muryango ukaba usaba ababa bazi abandi kubaha amazina yabo.
Aba basukuti kandi bateguye ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi na misa bibera mu kigo cy’amahugurwa cy’abasukuti, CFS Rwampara mu karere ka Nyarugenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *