Umuriro wongeye kwaka hagati y’Umuhanzi Harmonize na Kajala bahoze bakundana bapfa ko uyu mugore yagiye ku mbuga nkoranyambaga agatangira kwitaka yigira mwiza yarangiza akamwanduriza izina.
Ibyo Kajala yavuze mu kiganiro yari yise “Behind the Gram” yagaragaje ko atigeze aryoherwa n’urukundo ubwo yari akiri mu maboko y’uyu muhanzi ko byasaga no kwihambira, mu gihe Hamonizer we yahise asubiza avuga ko ntacyo atakoze kugirango uyu wari umukunzi we anezerwe.
Aha yatanze urugero rw’uko hari igihe yigeze kumuha amakarita ya Banki ngo akureho amafaranga yifuza hakiyongeraho no kuba yaramuhaga amafranga yose yakoreye mu bitaramo kugirango arusheho kwishima.Ikindi ngo n’uko igihe Se wa Kajala yari afunzwe yamuhaye amafaranga atagira ingano ngo amufunguze ubwo yari muri gereza.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko Kajala yamugiriye nabi mu buryo bw’umubiri no mu ntekerezo mbere yo mu bihe byaanyuma byabo byo gutandukana, ariko akirinda kubivuga mu kiganiro kugirango yigaragaze neza, nyamara we akamuvuga ibibi gusa.
Yagize ati” Ndashaka kukubona uvuga kuri TV unavuga kubyerekeye ibihe byanyuma byacu, uko wantutse ibitutsi ukankubita ukabishyiraho. Ndashaka ko ubwira abantu ko nagusigiye imodoka nibindi byose. Nishyuye imyenda yose ya Mzee Masanja kugirango atajya muri gereza. Ntuzigera ubivugaho.
Ubushyamirane hagati y’aba bombi bwarushijeho gukara ubwo Harmonize yashyiraga hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise ‘Dear Ex,’ asa n’uwabwiraga Kajala.


