Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda asanga perezida Paul Kagame ari we ufite amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ndetse akanavuga ko ashidikanya ku kuba uyu muryango uzirirwa unohereza indorerezi z’amatora mu Rwanda.
Bwana Micheal Ryan, ukuriye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu Rwanda, ibi aherutse kubitangariza itangazamakuru i Kigali, umunsi umwe nyuma y’aho, Diane Rwigara w’imyaka 35 atangarije ko azahatana na perezida Kagame n’abandi bakandida mu matora ateganyijwe muri Kanama.
“ Ndatekereza utahomba n’ifaranga na rimwe uteze kuri bwana Paul Kagame ”. Iki akaba ari cyo gisubizo Micheal Ryan yasubije umunyamakuru wa VOA, ishami ryo muri Afurika yo Hagati.
Yakomeje agira ati: “ Dufite umuyobozi ufite ibimenyetso byose by’imirimo ye imbere ya buri wese. Mufite kandi abakandida bagomba kugaragaza icyo bashoboye. Ntibarageragezwa kandi bagomba kwigaragaza ”.

Perezida Paul Kagame amaze imyaka isaga 15 ayoboye u Rwanda kandi azwiho kuba yarazamuye ubukungu bw’igihugu no gutuma gitekana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu basaga miliyoni.
Abanenga ubutegetsi bwa perezida Kagame bavuga ko bukoresha igitugu ndetse budaha ubwisanzure abatavuga rumwe nabwo. Nubwo aba atari benshi, abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda batekereza ko ukuntu perezida Kagame afatwa n’abaturage ari byo bizatuma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utirirwa wohereza indorerezi z’amatora muri uyu mwaka.
Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, Micheal Ryan akaba yarashimangiye ko iki cyemezo ahanini kizaterwa n’amikoro. Yavuze ko bihenze gukurikirana igikorwa cy’amatora, ariko yongeraho ko hari n’impamvu nkeya zatuma baza mu Rwanda aho kujya mu bindi bihugu ngo amatora ashobora kuzavukamo kutavugwaho rumwe.
Mu kiganiro kihariye yagiranye bwiza.com, Dr. Ndushabandi Eric, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza ndetse akaba umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro bigamije amahoro, IRDP, we akaba avuga ko impamvu izatuma u Burayi butohereza indorerezi z’amatora ari uko nta mafaranga bwigeze bushora muri aya matora kandi bukaba bwizeye ko azagenda neza.

Habonetse umukandida mushya utari witezwe
Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol uherutse gupfa azize impanuka itaravuzweho rumwe, kuwa Gatatu ushize nibwo yatangaje ko azahatana na perezida Kagame ndetse akaba yarabaye umugore wa mbere utangaje kandidatire ye muri aya matora.
Ubwo yagezaga ku banyamakuru ko aziyamamaza, yavuze ko impamvu itumye ashaka guhatanira kuyobora u Rwanda ari ko mu Rwanda ngo abaturage bafite ibibazo byinshi kandi ubutegetsi buriho butihanganira umuntu ufite ibitekerezo binyuranye bitandukanye kandi ngo iki si icyaha.
Diane Rwigara rero akaba yiyongera ku bandi bakandida barimo, Dr Frank Habineza w’ishyaka Green Party n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugirango wemererwe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida asabwa kugira abantu byibuze 600 bamusinyira, barimo byibuze 12 baturuka muri buri karere muri 30 tugize igihugu. Nibarangiza kuzuza ibisabwa, abakandida bazahabwa ibyumweru bitatu gusa byo kwiyamamaza. Igihe E.U ariko ivuga ko kidahagije ku bahatanira kuba perezida.
Yavuze ko kwiyandikisha ibyumweru bicye mbere no kwiyamamaza ibyumweru bitatu gusa ku mukandida wigenga udafite amahirwe yo kwegeranya amafaranga azamufasha no kwiyereka abaturage ari byo bishobora kuzaba imbogamizi muri aya matora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


