Minisitiri Kaboneka yagaye imitegekere yari igiye guciira abanyarwanda muri Gabon
“Twageze aho u Rwanda ruca abana barwo” ni imvugo igarukwaho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, agaragaza uburyo ubunyarwanda bwigeze guteshwa agaciro, bamwe bakifurizwa kujya koherwa mu mahanga. Kaboneka yabibwiraga abanyamakuru bari mu itorero riherutse kubera mu Karere ka Burera mu mpera z’ukwezi gushize. Ayo mateka yagarutseho yabayeho muri repubulika ya kabiri, ubwo uwari Perezida […]
Malawi: Urukiko Rukuru rwitambitse iyoherezwa rya Vincent Murekezi mu Rwanda
Umwunganizi w’Umunyarwanda, Vincent Murekezi witwa Wapona Kita yabashije kwitambika igikorwa cyo koherereza ubutabe bw’u Rwanda uyu mugabo ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwunganizi akaba yanasabye Urukiko Rukuru rwa Lilongwe kubuza kongera kumva iki kibazo kugeza igihe urukiko rukuru ruzatangira uburenganzira. Umuyobozi wungirje mu bushinjacyaha bwa leta ya Malawi, Steven Kanyuni, we yatangaje […]
RDC: Ba ofisiye bato babiri ba FARDC bishwe na FDLR ifatanyije na Nyatura
Abantu batatu bishwe naho abagera kuri bane bakomerekera kuri uyu wa mbere, itariki 08 Gicurasi, mu gitero inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’iz’umutwe wa Nyatura zagabye ku birindiro by’ingabo za Congo, FARDC, ahitwa Kitshanga, mu birometero 83 uvuye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Mu baguye muri ibi bitero, harimo abasirikare bakuru babiri ba leta ya […]
I Kigali hagiye guteranira inama ya 4 y'Umuryango w’Amagereza yo muri Afurika (ACSA)
Guhera kuwa 15 Gicurasi 2017 kugeza kuwa 19 Gicurasi 2017 i Kigali hazateranira inama y’umuryango uhuza amagereza yo muri Afurika (ACSA) Africa Correctional Service Association. Iyi nama izateranira muri Kigali Convetion Center (KCC) biteganijwe ko izitabirwa n’abantu bari hagati ya 200 na 500 baturutse mu Rwanda no mu mahanga. Abakuru b’amagereza yo muri Afurika bazungurana […]
Nigeria: Umupasiteri yafatanywe agahanga k’umuntu mu rugo iwe
Umupasiteri w’imyaka 55 y’amavuko utatangarijwe amazina acumbikiwe na polisi yo mu gace ka Oyo mu gihugu cya Nigeria, nyuma yo gufatanwa ibintu bitemewe birimo amahembe y’imbogo, imbunda n’ibindi bitandukanye birimo n’agahanga k’umuntu kamaze igihe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Polisi yo muri aka gace ivuga ko uyu mupasiteri ari na we washinze itorero rya “Cherubim and Seraphim Church”, […]
Ese ko Kagame na FPR bakoze ibyo Abanyarwanda bari bakeneye mu myaka 23, opposition yakoze iki?
Imyaka 23 ishize u Rwanda ruyobowe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine rwarangiye igihugu gisa n’aho cyasenyutse burundu. Bikaba byari bigoye kuvuga ko hazabaho kwiyubaka kugera naho kigirwaho muri gahunda zitandukanye zikunze kuzana Abanyamahanga baje kugifatiraho ingero. Benshi muri opposition (barwanya cyangwa bashaka impinduka no kuba basimbura FPR na Kagame), […]
Biraro asanga isomo rya Minisitiri wagaruje umutungo wa Leta ryakumira igihombo cyabagaho
Miliyoni 70 zasubiye mu isanduku ya Leta nyuma yo kunyerezwa, ariko Minisitiri ureberera ikigo yari yanyerejwemo agasaba ko aboneka. Ayo mafaranga yari yanyerejwe mu kigo kirebererwa na Minisiteri, Umugenzuzi Mukurun w’Imari n’Umutungo bya Leta, Obadiah Biraro atashatse gutangaza, mu mpera z’icyumweru gishize,ubwo yari mu kiganiro Isesenguramakuru gitambuka kuri RBA. Ubwo yari agiye gusinya ku nyandiko […]
RDC: Abashinwa 2 batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi
Abashinwa babiri bafungiye kuva mu minsi 5 ishize muri gereza ya Kasapa I Lubumbashi ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’ubutabera bw’iki gihugu kuri iki Cyumweru, itariki 7 Gicurasi. Aba bakaba barafashwe batwaye imodoka y’igipolisi idafite ibirango (Plaque), ikibazo cyabo kikaba kiri mu rukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi. Ibi ngo byabereye kuwa Mbere […]
Uko Rwigema ari mu batumye Gen Muhoozi akunda igisirikare n’ukuntu yarusimbutse inshuro 2
Umuhungu wa perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ukuntu gukura abona ba Rwigema ari byo byatumye akunda igisirikare ndetse nuko yarusimbutse afite imyaka 6 y’amavuko. Gen Muhoozi w’imyaka 42 y’amavuko umaze kumenyekana cyane mu itangazamakuru rya Uganda kubera ibiganiro agirana nabyo, kuri iyi nshuro yari […]
Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano
Mugabe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge imufatanye impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge ku […]
Perezida Nkurunziza mu ba mbere bishimiye intsinzi ya Perezida w’Ubufaransa
Perezida Nkurunziza ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bishimiye intsinzi ya Emmanuel Macron bwa mbere, ubwo yari amaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Nkurunziza yatangaje ko yakurikiranye amatora uko yagenze yose, yishimira ko Macron yatsinze by’umwihariko ko ari we wari ubikwiye. Ati: “Ni ku bw’inyungu cyane […]
E.U ishobora kutazohereza indorerezi z’amatora mu gihe inaha amahirwe yo gutsinda Kagame
Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda asanga perezida Paul Kagame ari we ufite amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ndetse akanavuga ko ashidikanya ku kuba uyu muryango uzirirwa unohereza indorerezi z’amatora mu Rwanda. Bwana Micheal Ryan, ukuriye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu Rwanda, ibi aherutse kubitangariza itangazamakuru i Kigali, umunsi umwe […]