Ese ko Kagame na FPR bakoze ibyo Abanyarwanda bari bakeneye mu myaka 23, opposition yakoze iki?

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 23 ishize u Rwanda ruyobowe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine rwarangiye igihugu gisa n’aho cyasenyutse burundu. Bikaba byari bigoye kuvuga ko hazabaho kwiyubaka kugera naho kigirwaho muri gahunda zitandukanye zikunze kuzana Abanyamahanga baje kugifatiraho ingero.

Benshi muri opposition (barwanya cyangwa bashaka impinduka no kuba basimbura FPR na Kagame), yaba amashyaka cyangwa abanyapolitike bigenga bakomeje kuvuga ko bifuza kuyobora u Rwanda . Aha akaba ariho umuntu yashingira yibaza ikintu aba babyifuza bazazana gishya cyangwa kitakozwe nicyo bakoreye igihugu cyangwa abanyarwanda ngo kibe cyabafasha kumvisha abanyarwanda ko hari ibyo babagezaho bahereye kubitaragezweho bagizemo uruhare.Cyane ko ukurikiye uko abanyarwanda ubu bameze byagorana kubabwira ngo uzakora iki ntacyo ubereka wakoze.

FPR:Abayobozi bakuru mu gihugu n’Ingabo bafatanyiriza hamwe mu gushaka ibyazana ubuzima bwiza n’ibyateza imbere abaturage [/caption]

Ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu 1994, abanyarwanda benshi bari barazinutswe ikitwa amashyaka cyangwa Politike, bitewe n’ibyo bari bamaze kunyuramo, bituma ntawifuza kuba yajya mu ishyaka na rimwe yewe nta n’uwifuzaga ko yanabaho. Ibi byatewe n’uko amwe mu mashyaka nka CDR, MRND yarimo Abanyarwanda benshi bari imbere mu gihugu, yagize uruhare mu kugisenya no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza aho ihitanye Abatutsi basaga 1.000.000.

Nubwo hari amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwariho icyo gihe bwa Habyarimana,hariho n’andi yaburwanyaga, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amwe yarakomeje arakora, ariko bikaba byari bigoye kumva umuturage wakubwira ko ayabamo bitewe n’ipfunwe ryo kuba harabaye Jenoside kandi ingengabitekerezo zayo zigacishwa mu mashyaka n’abarwanashyaka bayo.

Ibi ni kimwe mubyafashije FPR-Inkotanyi kugirirwa icyizere kiruseho ugereranyije nk’ishyaka ryakoreraga hanze kandi noneho ryarwanyaga ubutegetsi bwariho. N’aho rimariye gufata ubutegetsi, intego iza ari ukubaka ubunyarwanda n’igihugu bidashingiye ku moko n’uturere, bitandukanye n’ibyo abari ku butegetsi mbere bagenderagaho cyane ko n’amwe mu mashyaka yarwanyaga Habyarimana usanga nayo yararwaniraga kujya ku butegetsi gusa, nabyo bigashingira ku turere ubwoko n’ibindi. Guhuza abanyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose bikaba byari bigoranye muri icyo gihe .

Kuri ubu haribazwa iturufu yakoreshwa ngo, amashyaka cyangwa abantu ku igiti cyabo babashe gutsindira kuyobora u Rwanda bahigitse Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze imyaka 23 kandi ukaba warakoze impinduka mu mibereho y’abanyarwanda n’ubuzima rusange bw’igihugu.

Amashyaka ari mu Rwanda nta gishya, cyuzuza cyangwa kivuguruza FPR-Inkotanyi
Dr.Ndushabandi Eric, umushakashatsi, umwarimu wigisha ibya Politike n’ubutegetsi akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP, abona ntacyo abitwa aba opposition cyangwa abashaka impinduka mu ubutegetsi baba bafite kirenze icyo FPR yakoze.

Dr.Ndushaba abona amwe mu mashyaka yo mu Rwanda yaba akorera hanze n’akorera mu gihugu ndetse n’abakandida bigenga, bagifite urugendo runini rwo kubanza kugaragaza imirongo ya politike n’ibitekerezo byabo. “Ntabwo wagaragaza icyo uzageza ku bantu ari uko amatora ageze, kuki bidakorwa mbere? utangira mbere kandi ubufite gukurikirana no kugenzura, ntabwo wabyuka ngo uje i Kigali kwiyamamza kandi mu myaka yose ishize utarigeze ugaragara usenya, ukosora, wuzuza unenga ibyo RPF ikora, kandi ntibibe kunenga gusa ahubwo ukaba warubatse gahunda na Politike bikosora ibyakozwe cyangwa utanga indi mirongo mishya.”

Dr.Ndushabandi Eric, ni umushakashatsi, umwarimu wigisha ibya Politike n’ubutegetsi akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP. Avuga ko ibikorwa n’imirongo ya Politike bya FPR-Inkotanyi byabereye andi mashyaka urukuta runini, ahanini biturutse ko aya mashyaka nta mirongo mishya muri Politike agira yaba ivuguruza cyangwa inuzuza iya FPR ati: “iyo ubabajije bakubwira nk’ibyo FPR ikora ukayoberwa itandukaniro, niba nta gishya bafite urumva bamenera he urukuta rw’ibikorwa byakozwe na RPF ko bose baza bakubwira uburezi kuri bose, Mituel de Sante n’ibindi ntibakubwire icyo bagayaho n’icyo bakongeraho.”

Akomeza avuga ko we uwamubaza umutwe wa Politike ufite umurongo ufatika wabasha kuvuguruza no guhangana na FPR, ko utabimubaza ngo abibone, “ kuba wavuga ngo muri politike yawe uzagarura igifaransa mu buyobozi no mu burezi nta gishya kirimo kuko mu itegeko shinga kiremewe. Kuvuga ngo uzongera ireme ry’uburezi nta gishya, ahubwo biba bivuze ko nawe wemera ibikorwa.

Dr.Frank habineza yamaze gutangaza ko azahagararira Democratic Green Party of Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwa 8 uyu mwaka, ishyaka rye niryo kurengera ibidukikije nyamara U Rwanda rumaze guhabwa ibihembo rukesha kurengera ibidukikije. kimwe nuko avuga ko azagarura igifaransa mu uburezi no mu ubuyobozi naho usanga nta gishya kirimo kuko mu itegeko shinga ry’u Rwanda igifaransa kiri mu indi zemewe kandi zikoreshwa.

Amwe mu mashyaka yo mu Rwanda azwi ku izina gusa
Amashyaka ari mu Rwanda ubu aragera kuri 11, ariko ubushakashatsi bwa RGB mu 2016, bugaragaza ko atatu yonyine ariyo afite inzego muri buri karere. Andi yose akorera i Kigali gusa, andi afite komite gusa, yemwe hari n’atagira ibiro agendanwa mu mifuka nkuko bivugwa. Ngaho rero buri wese yibaze ukuntu yahangana na FPR Inkotanyi ifite inzego zubatse kugeza kuri buri mudugudu, hafi no mu muryango.
Dr Ndushabandi Eric, avuga ko FPR yakoze byose, nubwo ivangirwa na bamwe mu bayobozi bafite kamere mbi. Ati “Impinduka zaza zirwanya girinka na mituelle abanyarwanda ntibazemera”, avuga ko icyakorwa ari ukunoza imicungire ya gahunda FPR yashyizeho, ariko nta gahunda nziza idahari.

Zimwe muri za gahunda zireba umuturage n’ibindi FPR yakoze:
1.Guhagarika Genocide, gukumira ko abayikorewe bakwihorera, ahubwo bakabana mu mahoro.

2.Gushyiraho Guverinoma ihuriwemo n’abanyarwanda bose
3.Gucyura impunzi iyo zari zinyanyagiye iyo mu mashyamba inkona n’inkongora zizigera amajanja
4.Inkiko gacaca, zikorera ahabereye icyaha cya genocide, bikorwa n’abahatuye, baburanisha abayihakoreye.
5.Girinka munyarwanda, igamije kuvana abaturage mu bukene, no kurwanya indwara z’imirire mibi mu bana
6.Ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante) buha buri munyarwanda ubushobozi bwo kwivuza bitamugoye
7.VUP (Vision Umurenge Program), ifasha abanyarwanda kuva mu bukene. Abatishoboye bahabwa amafaranga yo kubatunga, abafite ingufu bagahabwa imirimo, abafite ubushobozi bagahabwa igishoro cy’ubucuruzi
8.Kwegereza abaturage ubuyobozi, kuva ku mudugudu kugera ku karere, kandi hakaba umujyanama uhagarariye abaturage kuri buri rwego
9.Guteza imbere umugore, agahabwa ubushobozi kandi akajya mu nzego zifata ibyemezo.
10.Ikoranabuhanga, u Rwanda ruri ku isonga muri Africa, nta munyarwanda ukibika mu kimuga, nta n’ufata urugendo ajya gushaka serivisi. Azinyuza kuri telefoni.
11.Kubanisha inzego n’itangazamakuru, hajyaho urwego rw’abanyamakuru rwigenzura(RMC), itegeko ryo guhabwa amakuru(Access to Information Law). Itangazamakuru n’inzego z’umutekano bitacanaga uwaka, ubu buri gihembwe baricarana bakungurana ibitekerezo, kuko basenyera umugozi umwe.

Ibi n’ibindi, ni gahunda FPR yamaze gutangiza, nubwo bikeneye kunozwa. Uhirahira kuzana impinduka rero, yazana ibindi kuko byinshi umuryango FPR Inkotanyi wamaze kubitekereza, hasigaye kubigeraho. Ku buryo buri muturage awubona nk’umuryango agomba kubamo,ibikorwa hafi ya byose bikenerwa byagejejwe hirya no hino mu gihugu ntawabura kuvuga ko bigoranye kuba hari ishyaka cyangwa undi muntu wabona aho amenera.

Abarwanya FPR-Inkotanyi imaze imyaka 23 ku butegetsi bakorera mu ubuhungiro ni iki bafite ?
Abakomeje kuvuga ko barwanya Leta iriho mu Rwanda cyangwa FPR bakorera hanze wabashyira mu byiciro 3.

1.Uruhande rumwe rugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, bamwe bari mu mashyamba ya Congo, abandi bari mu bihugu byagiye bibaha ubuhungiro nyuma y’1994, harimo abahinduye amazina bitewe n’uko bashakishwa n’inkiko, abandi bikabahishira cyangwa se bikanga kubata muri yombi cyangwa ngo bibohereze mu Rwanda.

2.Urundi ruhande rugizwe n’abahoze muri FPR/INkotanyi, nyuma baza guhunga, batangira kuyirwanya ubwo, bamwe muri bo bashinjwa kugambanira igihugu, iterabwoba, kunyereza imitungo n’ibindi.

3.Urundi ruhande, ni urw’abantu ku giti cyabo, batigeze bijandika mu bikorwa bya jenoside, bahoze muri FPR cyangwa se batigeze banitwa abanyamuryango bayo n’umunsi n’umwe, ubu bakaba bavuga ko batavuga rumwe na Leta ndetse bamwe muri bo bavuga ko bazatanga kandidatire zabo mu matora ateganyijwe.

Bamwe mu bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda nabo ubwabo usanga batumvikana ndetse imirongo yabo ya Politike usanaga itagutse akenshi bo bavuga ko icyo bashaka ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kigali” width=”650″ height=”393″ /> Bamwe mu bavuga ko barwanya Leta iyobowe na FPR , nabo ubwabo usanga batumvikana kuko akenshi hakunze kumvikana ugucikamo ibice muri bo , ndetse n’imirongo n’igengabitekerezo byabo bya Politike usanaga bitagutse. Akenshi bo bavuga ko icyo bashaka ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kigali [/caption]
Ishyaka RNC, riti “turashaka ko ubutegetsi bwa Kigali buvaho”.

RNC, ni ishyaka rikorera hanze y’u Rwanda, ryashinzwe n’abahoze muri FPR/Inkotanyi nyuma baza guhunga igihugu, bamwe mu barishinze harimo Col Patrick Karegeya, Gen Kayumba Nyamwasa, Major Rudasingwa Theogene,…
Bamwe muri iri shyaka, bagiye bakatirwa n’inkiko zo mu Rwanda badahari kubera ibyaha bashinjwa bimwe ari nabyo byagiye bibatera guhunga (iterabwoba, kunyereza umutungo,…)
Hari ibikorwa byagiye bigaragara mu mujyi wa Kigali by’iterabwoba 2010, birimo gutera za gerenade mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, abagiye bafatwa bagiye bagaragaza ko bakorera iri shyaka.

Nubwo waba utavuga rumwe na Leta bitandukanye no kubiba iterabwoba mu baturage, bicwa batewe gerenade aho barimo kwishakira umukati.
Niba FPR/Inkotanyi yaraje ikiza abari barimo kwicwa muri jenoside, mu myaka 23 ikaba ivugwa imyato kugera n’aho bisabira ko hahindurwa zimwe mu ngingo z’itegeko Nshinga, iki ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi. Ntiwabigereranya n’ushaka ubutegetsi aca hirya akazana iterabwoba mu baturage, ugasanga bihabanye n’ibyo abanyarwanda bakeneye ubu, nyuma y’ibikomere basigiwe n’ubuyobozi bwa mbere y’1994.

fdlr
FDLR , “tuzava muri Congo dufata ubutegetsi”
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, ikitwa ubwoko kigacika burundu, umuntu akibona mu isura ye y’Ubunyarwanda aho kwibona mu isura ya ndi Hutu,Twa na Tutsi; abari mu mashyamba ya Congo bo bati “Nzataha mu Rwanda ari uko nta Mututsi ukirurimo”.

Imbaraga Leta y’u Rwanda yakoresheje mu myaka 23 ishize kugirango yunge Abanyarwanda zirenze uko umuntu yabitekerezaga. Gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge itangira gushyirwa mu bikorwa, ubu abiciwe muri jenoside barashyingiranwa n’ababahekuye, baribaruka abana bakababyara muri batisimu,…
Kuba umuntu yaba yimakaje gahunda yo kongera kugarura amacakubiri mu Rwanda, kubona aho amenera yinjira biragoye dore ko byagiye bishimangirwa mu mbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi.

“Ubonye umuntu afite ingengabitekerezo icyo wakora gusa ni ukumusengera kuko aba yarapfuye ahagaze, asigaje umunwa gusa wo kuvuga nk’ibyo nta kindi yakora,… Uretse kwimanika agapfa cyangwa agaceceka ntacyo yageraho”. Ibi ni ibyavuzwe na Gen Mubaraka Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

nahimana
Padiri Nahimana uvuga ko aziyimamariza kuyobora u Rwanda mu gihe amaze imyaka yibera i mahanga

Nahimana Thomas na Twagiramungu, bati tuzatsinda amatora 2017
Nahimana Thomas, ni umuyobozi w’ishyaka Ishema, avuga ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, ahamya ko ashaka kuvana abanyarwanda mu karengane bashyirwaho n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi.
Nubwo avuga ko abanyarwanda nta ruvugiro bafite, asubira inyuma agashima ibyo FPR Inkotanyi yagejeje ku banyarwanda, aho yagize ati: “Wenda ndi muri opozisiyo ariko hari ibyo Leta yubaka by’abanyarwanda, navuga nka infrastructure [ibikorwaremezo], iyo bubatse imihanda n’inyubako bidufitiye akamaro, nk’iriya convention center, bakagura indege nk’iriya ejobundi twabonye. Ahubwo wabona ejobundi ari njye uyigiyemo ntashye, nk’iriya ndege nziza baguze”.

Twagiramungu Faustin muri 2003 yiyamamarije kuyobora u Rwanda aratsindwa, ahita yisubirira mu Bubiligi kugeza ubu nawe u Rwanda arumenya ku ma Tereviziyo nk’abandi bose, haribazwa icyo afite yazana cyamufasha kuyobora u Rwanda mu gihe yibera mu mahanga, kandi akaba ashaka kuba Perezida [/caption]
Ibi akabihurizaho na Twagiramungu Faustin, umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza, nawe wari waratangaje ko nta kizamubuza kwiyamamaza mu matora ya 2017, nawe yakunze kunenga Leta ya Kigali, by’umwihariko we akaba yaranakoranye nayo igihe gito akaza guhunga.

Nawe hari aho agera agashima Iyi leta ya FPR Inkotanyi, aho yagize ati: “Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abaturarwanda muri rusange”.

Nawe yunze mu rya Padiri Nahimana ashima inyubako ya Kigali Convention Center, ati” Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda) “.

Mu mwaka wa 2003, nibwo Twagiramungu yiyamamarije umwanya wa Perezida, abona amajwi 3.62%, intsinzi yegukanwa na Paul Kagame (95%), ubu Abanyarwanda bavuga imyato. Ibyo aba bakandida bavuga bazazana bikura ku ntebe ubuyobozi buriho nabo ubwabo bageraho bagashima, bamwe barabireba bakabibura.

Benshi baririmba imyato FPR-Inkotanyi [/caption]

Amashyaka akorera hanze y’u Rwanda yiyita ko atavuga rumwe na Leta iriho ni menshi, ariko ibyo avuga ko azageza ku banyarwanda ugasanga biri kure nk’ukwezi, gutsimbura FPR Inkotanyi ku ntebe biragoye kuko n’umwana uvuka ubu arayiririmba kuko asanga se na nyira bavuga aho yabakuye hakomeye ibashyira ahatengamaye.
Abazi u Rwanda nyuma ya Jenoside yo muri Mata mu 1994 ndetse na mbere yaho,bemeza ko habayeho kwiyubaka kudashikanywaho,bityo bikaba bituma ntamuntu wapfa kwizera undi muyobozi cyangwa ishyaka kuko usanga bimwe mu ibisubizo abanyarwanda bari bakeneye barabibonye ndetse n’ibyo batarabona bizera ko igihe bazaba bafite ubuyobozi nkubwo bafite bazabigeraho ntashidi.

Kayiranga/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *