Umuhungu wa perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ukuntu gukura abona ba Rwigema ari byo byatumye akunda igisirikare ndetse nuko yarusimbutse afite imyaka 6 y’amavuko.
Gen Muhoozi w’imyaka 42 y’amavuko umaze kumenyekana cyane mu itangazamakuru rya Uganda kubera ibiganiro agirana nabyo, kuri iyi nshuro yari yicaranye n’umunyamakuru Tony Owana wa UBC ubwo bagiranaga ikiganiro kirambuye mu minsi ishize.
Muri iki kiganiro, Gen. Muhoozi avuga ku bintu byatumye yinjira mu gisirikare, uko yagiye azamurwa mu ntera kutavuzweho rumwe, ukuntu yasimbutse urupfu inshuro 2, gahunda ze muri politiki n’ibindi bitandukanye.
Umunyamakuru Owana atangira abaza Muhoozi nk’umuntu wari komanda wa Special Forces niba yumva imirimo mishya yahawe itaramubujije uyu mutwe w’ingabo bivugwa ko ari nawe wawutangije, asubiza ko atabyumva gutyo kuko ngo mu gisirikare bagira icyo yise mu Cyongereza, Tour of Duty, aho ngo uba ufite inshingano ushinzwe mu gihe runaka wazirangiza ugafata izindi. Ibi kandi ngo ni rusange ku isi yose. Yavuze ko yayoboye uyu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu imyaka 7 yose, igihe kikaba cyari kigeze ngo ahindurirwe kugirango undi aze akomereze aho yari ageze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamakuru yahise amubaza niba adakumbuye uyu mwanya we asubiza ko abamusimbuye bazita ku byo yakoraga neza kubw’ibi akaba yumva atazakumbura cyane .
Yasabwe gusobanura ivuka rya Special Forces, umutwe wahimbwe vuba aha nyuma yo kubanza kwitwa PPU (Presidential Protection Unit). Yasubije ko uyu mutwe ufite amateka maremare kuva mu 1981. Yavuze ko ku ikubitiro wari umutwe ugizwe n’abashinzwe kurinda Museveni ba hafi (close bodyguards). Kuva ubwo ngo wagiye ukura kugeza ubwo Kampala yendaga gufatwa mu 1986 witwa High Command Unit. Icyo gihe ngo ukaba wari ugizwe na kompanyi (muri UPDF kompanyi ikaba iba igizwe n’abasirikare 145). Nyuma yo gufatwa kwa Kampala, uyu mutwe wahise uhindurirwa na none izina witwa Presidential Protection Unit (PPU), izina wiswe kugeza mu 2003 ubwo witwaga Presidential Guard Brigade (PGB). Mu 2010, PGB yaje guhuzwa n’umutwe w’abakomando wari washinzwe mu 2006, uhita witwa Special Forces Group (SFG), yaje kuvamo Special Forces Command mu 2012.
Muhoozi yabajijwe gusobanura niba koko se wabo, Gen Salim Saleh ari we watumye akunda ibintu by’igisirikare ngo ubundi atakundaga, abazwa niba ari ukuri cyangwa ari ibihuha.
Mu gusubiza yavuze ko ari ibihuha koko kuko ngo yari asanzwe akunda igisirikare. Yavuze ko yakuranye n’abasirikare nka Salim Saleh, nyakwigendera Fred Rwigema n’abandi babaga bari kumwe na se igihe yari muri Tanzania, n’igihe Idi Amin yahirikwaga i Kampala. Ati: “ Aba ni abantu nakuranye nabo. Nahoze murikirwa nabo kandi bagize uruhare mu mahugurwa yanjye ”.
Ariko ngo ubwo yajyaga mu ishuri, yatekereje ko ahari ko bitari ngombwa ko akora neza nk’ibyo aba yafatiragaho urugero bahisemo, ariko ngo muri za 90 nk’uko abantu bose babizi ntibyari byifashe neza. Ngo yarangije amashuri yisumbuye mu 1994 kandi ngo Uganda icyo gihe yari mu bihe bibi. Uburengerazuba bwa Uganda bwari buri kugabwamo ibitero na ADF, umutekano w’igihugu ntiwari wifashe neza, akaba ari yo mpamvu yahisemo gukorera igihugu.
Ariko wari kuba umunyapolitiki? Icyo ni ikibazo umunyamakuru yahise amubaza mbere yo kumusubiza ko icyo gihe bitari gushoboka kuko icyari gikenewe cyane ari umutekano w’igihugu
Abajijwe niba ababyeyi be baba baramubujije kujya mu gisirikare batinya ko ashobora kugiriramo ibyago, yasubije ko se n’abandi bantu bacye bari bamushyigikiye.
Umunyamakuru yahise asimbukira ku kibazo cy’ukuntu yagiye azamurwa mu ntera vuba vuba, aho bamwe bavugaga ko ari uko ari umuhungu wa perezida. Yasubije ko mu gisirikare icy’ingenzi ari amahugurwa (Courses) kuko ngo ari yo agutegurira kujya ku rundi rwego rw’ubuyobozi. Ngo iyo witwaye neza rero mu mahugurwa uba unafite amahirwe yo kwitabira amahugurwa azakurikira y’ubuyobozi kandi ngo buri rwego rw’ubuyobozi ruzana n’ipeti (Rank). “ Ntushobora kuyobora Brigade uri kapiteni. Ntibishoboka. Hari n’ubunararibonye n’ibikorwa. Units zose nayoboye, nari mu bikorwa; atari njyenyine ahubwo n’abandi bari muri iryo tsinda rifite ubunararibonye busabwa .”
Gen Muhoozi yanabajijwe gusubiza niba atari ibanga, ibihe bibi n’ibyiza yahuye nabyo mu gisirikare. Yasubije ko we ku giti cye hari ibikorwa yari agiye gusigamo ubuzima nk’ahitwa Soroti, ubwo bagwaga mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho mu 2003. Icyo gihe byanavuzwe ko yiciwe mu mirwano yakurikiye uyu mutego (ambush) wari watezwe mu masaha ya ninjoro ugahitana umusirikare umwe.
Naho ngo icyo yishimira n’igihe birukanaga umutwe wa Al Shabab mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, aho avuga ko bahageze mu 2011 Al Shabab igenzura 85% by’umujyi wose.
Umunyamakuru yakomeje abaza Gen Muhoozi ukuntu mu 1980 we n’ababyeyi be bafatiwe kuri bariyeri ahitwa Kireka, aho bivugwa ko bari bagiye kwicwa, abazwa icyo yibuka n’icyo byamumariye ubwo yitozaga igisirikare.
Yasubije ko yibuka ko yari afite imyaka 6, akaba yari akurikiye ababyeyi be bari bavuye mu rugo akavuga ko yashakaga kujyana nabo. Ubwo ngo bamushyize mu modoka baragenda aho bari bagiye gufata indi modoka yabo ahitwa Kireka. Museveni ngo niwe wari utwaye, umugore we yicaye uruhande rwe naho Muhoozi yicaye mu mwanya w’inyuma ari kumwe n’abasirikare babiri; uwitwa Kasasira na Lawrence avuga ko akeka ko batakiriho.
Yavuze ko bakoze urugendo bava mu ihuriro ry’imihanda rya Wampeewo mbere yo kwinjira mu muhanda wa Jinja berekeza Kireka. Mu kugera aha, bahasanze bariyeri ebyiri. Iya mbere yari irinzwe n’abasirikare ba Tanzania barabareka bacaho Museveni amaze kwivuga, baragenda bagera kuri bariyeri ya kabiri yari irinzwe n’ingabo za UNLA. Aha ngo Museveni yarivuze batangira gusaka imodoka, kandi Muhoozi yibuka ko yari afite imbunda ya pistol ariko y’igikinisho. “ Ah-ah, urabona, n’umwana afite imbunda .” Ngo bahise babata muri yombi babahagarika iruhande rw’umuhanda aho bamaze amasaha hagati y’atanu n’atandatu kuhava kwabo bakaba babikesha Fred Rwigema.
Yabajijwe uko Rwigema yamenye ibibazo bari barimo, asubiza ko Rwigema yari umusirikare uhora uryamiye amajanja, akaba yarabonye bamaze amasaha menshi bataragaruka agatangira kugira impungenge. Ubwo ngo yanyuze mu bantu bose bari inshuti za Museveni yakekaga ko baba baranyuzeho, ariko araheba. Ubwo ngo yahise ajya kuri Serena Conference Centre. Icyo gihe Museveni yari chairman wungirije ushinzwe komisiyo y’igisirikare, akaba ngo yari afite ibiro aha hantu kimwe n’abandi bakoraga muri iyi komisiyo.
Aha naho Rwigema ngo yarababuze, ariko kubw’amahirwe ubwo yari agiye kuva aha, abwirwa n’umuntu wari ushinzwe kwakira abakiriya ko yari arimo guseriva bamwe mu bayobozi ba UNLA kandi bari bari kwishimira ko bataye muri yombi Museveni kuri bariyeri muri Kireka.
Rwigema ngo yahise agenda afata Salim Saleh n’abandi basirikare babiri bajya gushaka Museveni n’umuryango we. Muhoozi yibuka ko aba ngo baje mu kamodoka gato cyane kandi ngo icyo gihe nta bantu bagendaga kuko hari ninjoro nka saa tanu. Aka kamodoka rero ngo kanyuze kuri bariyeri y’Abatanzaniya karakomeza gahagaragara aho bari bafatiwe. Mu mwijima, ngo bumvise ijwi rya Saleh ribaza abasirikare ba UNLA abantu bari bafashe bahishe mu gihuru kuko ngo bari bumvise ko bishwe bakajugunywa mu muferege. Bahise bamusubiza ko ari Museveni bamutaye muri yombi.
Ubwo ngo Saleh yahise agira ati: “ Okay ”, barangije barakomeza imbere nka metero 100 cyangwa 200, barangije baragaruka ariko n’umuvuduko mwinshi cyane babagezeho batangira gusimbuka bava mu modoka aribwo ngo abari babafashe babarekuye. Yavuze ko Saleh na Rwigema n’abo bari kumwe bari bagiye gutangira kurasa Museveni akababuza agira ati: “ Musigeho, musigeho ntimurase .”
Nyuma y’ibi ariko, ngo Saleh yahuye n’ibibazo kuko ngo yabwiye uwari uyoboye abasirikare bari bafashe mukuru we ko agomba kubwira uwamutumye wese gufata aba bantu ko komanda Salim Saleh yabarekuje. Ibi rero ngo byatumye atabwa muri yombi nyuma yaho.
Aha tukaba twabibutsa ko UNLA yari umutwe w’ingabo w’ishyaka Uganda National Liberation Front washinzwe n’impunzi z’Abagande zifuzaga guhirika ku butegetsi Idi Amin Dada. Uyu mutwe ukaba wararwananye n’ingabo za Tanzania mu ntambara yahuje Tanzania na Uganda bagakuraho Amin muri Mata 1979. Iri shyaka ryayoboye Uganda kuva iki gihe kugeza mu Ukuboza 1980 ubwo habaga amatora ataravuzweho rumwe.
Ikibazo cya nyuma umunyamakuru Owana yabajije Gen Muhoozi n’ikijyanye na Muhoozi Project abazwa niba yaracyumvise ndetse niba anumva koko igihe kimwe yazicara mu mwanya uruta indi yose mu gihugu, asubiza ko atari ikintu ari gutekereza kuko ngo afite byinshi bimuhuza mu gisirikare kandi ngo akaba ari akazi gasaba byinshi. Yakomeje ariko avuga ko iki cyo kuba yaba perezida atari ikintu ari gutekereza kuri ubu, kandi adatekereza ko azajya muri politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


