Perezida Nkurunziza ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bishimiye intsinzi ya Emmanuel Macron bwa mbere, ubwo yari amaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Nkurunziza yatangaje ko yakurikiranye amatora uko yagenze yose, yishimira ko Macron yatsinze by’umwihariko ko ari we wari ubikwiye.
Ati: “Ni ku bw’inyungu cyane kuba nakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa, nshimiye Emmanuel Macron ku bw’intsinzi ye akwiye”.

Emmanuel Macron yegukanye intsinzi n’amajwi 65.1 mu gihe mugenzi we bari bahanganye, Marine Le Pen yagize 34,9%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Nzeli umwaka ushize, ubwo Donald Trump yegukanaga Intsinzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nabwo Perezida Nkurunziza yaje mu ba mbere bifurije intsinzi uyu muperezida benshi batahaga amahirwe yo gutsinda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com


