Umupasiteri w’imyaka 55 y’amavuko utatangarijwe amazina acumbikiwe na polisi yo mu gace ka Oyo mu gihugu cya Nigeria, nyuma yo gufatanwa ibintu bitemewe birimo amahembe y’imbogo, imbunda n’ibindi bitandukanye birimo n’agahanga k’umuntu kamaze igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo muri aka gace ivuga ko uyu mupasiteri ari na we washinze itorero rya “Cherubim and Seraphim Church”, rimaze igihe ryarashinze imizi mu mijyi minini muri kiriya gihugu nka Lagos, anavugwaho kuba afite n’izindi nsengero zirimo na Idapomimo Zion, n’izindi.
Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Abiodun Odude avuga ko uwitwa Isaiah uvuga ko ari umuhungu wa nyakwigendera, ari we wajyanye kariya gahanga ka se kwa pasiteri nk’igitambo ngo bizamurinde abajura dore ko banayogoje kariya gace.
Ni no muri urwo rwego mu mukwabu wakozwe, hafashwe ibisambo bigera kuri 18, ibyinshi muri byo bifite imbunda zibifasha mu gutera ubwoba no kwivugana abashatse kubyitambika mu mugambi wa byo wo kwiba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupasiteri wafatanywe aka gahanga k’umusaza, ubu acumbikiwe na polisi mu gihe iperereza rigikomeje.
Muri2014 na none, uwari umuyobozi w’iri torero, Clement Oyetunde na we yafatanywe agahanga k’umuntu ariko we akagerageza gucika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


