Miliyoni 70 zasubiye mu isanduku ya Leta nyuma yo kunyerezwa, ariko Minisitiri ureberera ikigo yari yanyerejwemo agasaba ko aboneka.
Ayo mafaranga yari yanyerejwe mu kigo kirebererwa na Minisiteri, Umugenzuzi Mukurun w’Imari n’Umutungo bya Leta, Obadiah Biraro atashatse gutangaza, mu mpera z’icyumweru gishize,ubwo yari mu kiganiro Isesenguramakuru gitambuka kuri RBA.
Ubwo yari agiye gusinya ku nyandiko y’ubugenzuzi bwakorewe muri icyo kigo, Minisitiri ureberera icyo kigo yamubwiye ko agiye guharanira ko ayo mafaranga agarurwa nyuma akabona gusinya muri ya nyandiko amafaranga yaragarujwe kandi ngo byarakozwe.
Ahereye kuri urwo rugero, Biraro yemeza ko n’abandi bayobozi bakoze gutyo, byatanga umusaruro ufatika, imari n’umutungo wa Leta ntibikomeze kunyerezwa.
Ati “Yarahagurutse ababwira ko bazishaka, kandi barayanze. Ni urugero rwo kuvuga ngo hejuru bahagurutse ibintu byakemuka.”
Yatunze agatoki bimwe mu bigo…
Mu myaka 16 ishize, ibijyanye no kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa leta bijyanye n’ibyemejwe mu gusaba ingego y’imari , ngo hibanzwe mu kugenzura no kugira inama za Minisiteri zaje kugera rwego yishimira, ariko ngo hari ahandi hakiri icyuho.
Aho ni mu bigo abona bimeze nk’aho byigenga, birimo ibyo akunze kugarukaho kenshi binengwa gucunga no gukoresha nabi umutungo n’imari bya leta. Ibyo birimo RAB, RBC, EUCL, WASAC, RURA na UR(Kaminuza y’u Rwanda).
Ati “Mu myaka 16 twakomeje kwibanda muri za minisiteri tuvuga ngo nizo zishinzwe ibyiciro runaka tuzijyaho tuzibandaho, nubwo bamaze gufata umurongo ariko noneho ikibazo cy’ingutu dufite, hari ibigo bihabwa ingengo y’imari […]ariko usanga bifite ubwigenge busa nkaho ntawe bigezaho raporo nta n’ubagenzura, kandi bihabwa ingengo y’imari isa n’iyenda kurenga 60% by’ingengo y’imari yose.”
Ibyo bigo ngo nibyo bihora biza imbere mu kugaragaraho amakosa mu byiciro bitandukanye by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Aho rero hakwiye kujya imbaraga nyinshi, cyane ku bigo bikora ubucuruzi[Public Entreprises]. Ibi bigo [board] nibyitabweho ku buryo budasanzwe, za Minisiteri nka Mineduc zigeze aho imyumvire itangiye kuzamuka, ariko ibigo byazikuwemo nibititabwaho mu buryo budasanzwe, icyo gihombo kiraba kinini.”
Yavuze ko nk’uyu mwaka hari ibyongeye kugarurwa imbere y’Abadepite n’Abasenateri hagaragazw imicungire mibi y’umutungo wa leta wabigaragayeho.
Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, ishami ry’u Rwanda, Transperency International Rwanda(TI-R), Ingabire Marie Immaculee, we avuga ko ibyo bigo bimaze kurambirana, ku buryo usanga mu icyari gikwiye kubera inkuru itangazamakuru ari ko byaba byizege bivugwaho imikorere myiza, kuko ngo imibi byayikenetse.
Yatanze urugero rwa RAB, ifata imbuto y’ibigori yaguriye gutuburwa ihenze, ikaza kuyiha abaturage ngo bayirye kubera inzara, akibaza niba inzara ari ikintu gitungurana mu buryo budasanzwe ku buryo hitabazwa imbuto.
Ingabire akomeza avuga ko iyo havuzwe RAB yibaza imikorere y’icyo kigo n’ubumenyi kigenera abagorome bacyo, abona batagaragaza umusaruro ukwiye mu gufasha abaturage kunoza ubuhinzi bubafasha guhangana n’inzara no gusagurira amasoko nyamara ngo kigenerwa amafaranga menshi. RAB kandi inengwa imbuto zibonerera mu buhunikiro bwayo.
Ati “Uribaza uti ‘umuntu ubishinzwe arasizinzira bwacya akajya mu muhanda akaganira n’abandi!”
Muri raporo, Umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya leta aherutse gushyikiriza Inteko ishinga amatageko, akayisobanura mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, Biraro yagarutse mu makosa atandukanye agaragaza imicungire mibi y’uwo mutungo muri ibyo bigo.
Mu minsi iri imbere abayobozi babyo bazatangira kwisobanura imbere ya Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu PAC, bagaragaza uko bakoresheje uwo mutungo bagenewe mu mwaka w’ingengo y’Imari 2015/2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


