Abatuye mu midugudu ya Miko na Gihango mu kagari ka Maliba, umurenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, bari mu rujijo nyuma yuko ubutaka buri mu kabande hagati y’iyo midugudu yombi, munsi y’umusozi muremure wa Gihango, buturitse bukibirindura, imyaka yari ihinzeho ikajya ikuzimu, imizi y’ibiti ikajya hejuru. Bavuga ko bikiba hasohokaga imyuka inuka nka gazi cyangwa peteroli.
Nk’uko bigaragara, ikiza cyabaye ku buso buri hagati ya hegitari ebyeri n’eshatu (ugereranyije). Abaturage bavuga ko habanje kuba umutingito umwanya muto, hanyuma bakumva ikintu giturika nk’igisasu. Mu gitondo ni bwo bahuruye bajya kureba ibyabaye. Ngo hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023.
Ubwo BWIZA yageraga aho hantu kuri uyu wa 8 Kanama 2023, yasanze ubutaka bwaratangiye kuma, busa nk’ubwahinzwe n’imashini yagiye ibirindura hamwe, ahandi igacukura.
Aho abaturage bavuga ko aho byaturikiye, haje umwobo, wavutsemo isoko y’amazi menshi atemba, bakemeza ko mbere ntayari ahari.
Bizumuremyi Mathias, umwe mu batuye aho hafi mu mudugudu wa Miko, avuga ko habanje umutingito, hanyuma yumva ikintu giturika nk’igisasu. Ati: “Sinibuka italiki neza. Ariko byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023, mu ijoro ryo kuwa gatatu bucya ari kuwa kane. Hari nka saa cyenda z’ijoro. Numvise umutingito, nyuma ikintu giturika nk’igisasu. Bukeye twagiye kureba, duhagarara ku musozi. Twabonye iby’ikuzimu byaje hejuru, imyaka yari ihinzeho yarigise. Byamaze iminsi itatu bitogota, havamo imyuka inuka nka gazi. Byari biteye ubwoba. Hariya hose hari hateye imyaka, ibijumba, ibirayi n’ishyamba. Byose byararigise. Ariya mazi twayabonye kuriya, mbere nta soko yari ihari.”
Bizumuremyi avuga ko abayobozi bahageze bakababuza kuhegera no kongera kuhahinga. Ariko ngo kugeza dukora inkuru, ntibaramenya icyabiteye. Ati “Dufite ubwoba. Ntituzi icyabiteye. Amahirwe ni uko byabaye nijoro, abantu bari mu ngo zabo. Bibaye ari ku manywa bishobora guhitana ubuzima bw’abantu.”
Naho Niyonsaba Devotha wo mu mudugugu wa Gihango, avuga ko afite ubwoba ko ubutaha byazaturikira i musozi bigahitana ubuzima bw’abantu. Ati “Dufite ubwoba kuko ntituramenya icyabiteye. Byatubereye amayobera. Hakenewe ko abahanga baza bagapima bakaduhumuriza. Twabonaga imyotsi y’umweru icumbukamo, inuka nka peteroli. Byamaze iminsi itatu bicumbeka. Dukeka ko ikuzimu harimo ikintu.”
Sibomana Daniel we, avuga ko yabibonye mu gitondo abyutse. Ati “Byaraturitse tugira ngo ni umutingito bukeye tujya kureba. Biteye ubwoba kuko bishobora kuzongera guturika bigahitana abantu cyangwa amatungo.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yabwiye Bwiza ko icyo kiza bakimenye. Ariko ngo icyagiteye ntikiramenyekana.
Impuguke mu bumenyi bw’Isi (GĂ©ologie), yadusabye kutavuga izina, ivuga ko aho hantu hashobora kuba ari aho bita kuri “forte”. Ngo ni ahantu ubutaka bumanyukamo kabiri hanyuma ibyo bice bikajya byikubanaho.
Yagize iti “Wasanga ari kuri ‘forte’. Ni ahantu ubutaka bwikubanaho, bukibirika. Naho iby’umwuka unuka nka peteroli, birashoboka kuko ni mu gishanga. Hari ibinyabuzima, ibiti cyangwa ibyatsi byaboreyemo, umwuka wabyo ukazamuka. Na peteroli ni uko iboneka. Ni ukuzareba neza ku ikarita. ”
Iyo mpuguke yongeraho ko nta wamenya niba bizongera cyangwa bitazongera. Iti “Ntawabimenya kuko nta muntu ubifiteho ‘contrĂ´le’.”


