Ubusanzwe Buyern yatangaga miliyoni 73£ mu gihe Tottenham imushakamo hafi miliyoni 100£.Ibi bikaba bisobanuye ko ubusabe bwatewe utwatsi mu gihe aya mafaranga yaba atuzuye.
Iyi Buyern ikomeje kunanirwa kumvikana n’Umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy ku mafaranga bakwishyura kuri Kane, Rutahizamu akaba na Captain w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, nyamara icyari kigamijwe kugirango agurwe byari ukubafasha kuzatwara igikombe cya Champions League ya season itaha.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize niwo wari umunsi wa nyuma ngo iyi Tottenham yemere amafaranga Bayern Munich yari gutanga ku mwataka w’imyaka 30, Harry Kane nyuma y’icyumweru cy’ibiganiro hagati y’amakipe yombi.
Gusa bisa n’ibitari gukukunda kuko habura miliyoni 25 z’ama Pounds ku buryo bishobora gutuma uyu Harry Kane aguma muri Tottenham agasoza amasezerano y’umwaka umwe asigaje muri iyi kipe bityo akaba yakongera andi cyangwa akajya muyindi kipe.


