Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abahiritse ubutegetsi muri Niger ko bashobora kuzisunikira gutera icyo gihugu, mu gihe baba baba bakomeje kwinangira gusubizaho ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.
Byatangajwe na Minisiteri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira muri Niger.
Muri uru ruzinduko ngo yashakaga kubonana na Mohamed Bazoum, gusa birangira abasirikare bahiritse ubutegetsi bamumwimye.
Nuland mu kiganiro yahaye itangazamakuru biciye kuri Telefoni, yavuze ko muri iyi minsi i Niamey hari gukorerwa ingendo z’abaturuka mu bihugu bitandukanye, bijyanye n’uruhande bahengamiyeho mu zitavuga rumwe.
Uyu mugore yavuze ko Amerika igomba gukomeza “gukurikiranira hafi” ibibera muri Niger, ikindi hakaba hari inama nyinshi z’akarere iki gihugu giherereyemo zikomeje kujya mbere by’umwihariko hagati y’ibihugu by’incuti za Amerika.
Nuland ubwo yageraga muri Niger yahuye n’abasirikare barimo Moussa Salaou Barmou wishyizeho nka Ministri w’ingabo zahiritse ubutegetsi.
Uyu ngo yari kumwe n’abandi basirikare batatu bo ku rwego rwa ba Colonel bamufasha muri ibyo biganiro.
Nuland yabwiye itangazamakuru ko muri ibi biganiro habayeho kubwizanya ukuri, kugeza ku rwego rwo kubwira ko bariya basirikare ko nibiba ngombwa Amerika izatera kiriya gihugu mu rwego rwo kubohoza Bazoum.
Yagize ati: “Nasobanuriye bisesuye bariya bantu bahiritse ubutegetsi ko kujya hariya bitari mu byifuzo byacu, ariko ko ko bashobora kudusunikira kuri iyo ngingo. Rero twabasabye kugira ubushishozi no kumva icyifuzo cyacu cyo kugerageza gukorana na bo, kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo bwa dipolomasi hanyuma ubutegetsi bwashyizweho biciye mu itegekonshinga bugasubizwaho.”
Amerika ivuga ko Perezida Joe Biden amaze igihe avugana na mugenzi we, Tinubu wa Nigeria ubayoboye umuryango wa CEDEAO ndetse n’izindi nshuti zayo z’i Burayi bashaka uko bakemura kiriya kibazo.
Ni nyuma y’uko Bazoum ubwe amutabaje amusaba gukora iyo bwabaga akamubohora.



One Response
Dushobora gusunikirwa ku gutera Niger: Amerika
Uretse gutera akajagari kazatinda kakanabagarukira(kuko bitinde bitebuke uwicishije inkota nawe niyo izamwica)har’ahandi USA batsinze intambara?Indo-Chine 1949-1967 baratsizwe,Somalia baratsizwe,Afghanistan baratsizwe n’ahandi