Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ari mu bwami bwa Jordanie mu ruzinduko rw’akazi ari kuhagirira.
Kuri uyu wa Gatatu Gen Mubarakh n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie, Maj Gen Yousef Huneiti.
Igisirikare cy’u Rwanda kuri Twitter cyavuze ko ibiganiro by’abasirikare bombi byibanze ku ngingo zinyuranye zifitiye inyungu impande zombi, ndetse n’uburyo bwo kuzamura ubufatanye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Gen Mubarakh Muganga ruje rukurikira urwo mugenzi we Yousef Huneiti yagiriye mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie.
Muri urwo ruzinduko banakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagirana ibiganiro byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi mu mashuri Makuru, politiki n’ibijyanye no gukuraho Visa.


