Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, akaba ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yamaganye Banki y’Isi kuba yarirengagije ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ahubwo ikibanda ku batinganyi gusa.
Abinyujije kuri tweet yavuze ko Banki y’Isi igomba kumenya ko uburenganzira bwa muntu bwose bungana kandi ko butagomba kwibanda ku bibazo bifitanye isano n’ubw’imibonano mpuzabitsina gusa.
Uyu munyapolitiki akaba n’umucuranzi, yasabye Banki y’isi kurushaho kwita ku bindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu nko kwica abantu urubozo, gufungwa nta mpamvu, ubwicanyi bukabije, ndetse n’uburiganya bw’amatora.
Ati: “Birababaza uburyo inzego nk’izi zishyira imbere uburenganzira bw’abahuje ibitsina gusa kandi zikirengagiza ibindi byose bibangamira uburenganzira bwa muntu, birimo ubwicanyi bukabije, iyicarubozo, gufungwa nta byaha, no guhungabanya demokarasi binyuze mu buriganya bw’amatora.WorldBank, uburenganzira bwa muntu ni uburenganzira bwa muntu! ”
Aya magambo yavuzwe nyuma y’umunsi umwe Banki y’isi ivuze ko yahagaritse gutanga amafaranga muri Uganda biturutse ku cyemezo cya Perezida Yoweri Museveni cyo gushyira umukono ku kizwi ku izina ry’amategeko akaze y’abahuje ibitsina.
Banki y’isi yatangaje mu itangazo ryayo ko itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda ryanyuranyije cyane n’indangagaciro za banki kandi ryangiza kugerageza kwishyira hamwe no kutavangura.
Icyakora, Museveni w’imyaka 78 y’amavuko yavuze mu nyandiko yandikishije intoki ko bibabaje kubona Banki y’Isi n’andi mashyaka bagerageje guhatira Abagande kwemera umuco w’amahanga bakoresheje uburyo bw’amafaranga kugira ngo bareke imyizerere yabo, umuco, amahame, n’ubusugire.


