Bijya bibabaho ko umukobwa ashobora guteretwa n’umusore wahiriwe akaba afite amafaranga afatika kandi ateganya ku mushyira mu rugo, ni byiza ko azirikana ko hari ibyo adakunda kuburyo mu gihe yaba abikoze amahirwe yo gukomezanya yaba ari kuyoyoka.
1.Abagabo/sore ntibakunda umukobwa ubeshya
Niba uri umukobwa ukaba utomboye umusore w’umugwizatunga, ni byiza ko wirinda kumubeshya kuko usanga iyo abitahuye ntabwo abasha kwihangana kuko igihe kuri we biba ari amafaranga.
2.Ntakunda umukobwa/gore usesagura
Bitewe n’uko abantu muri rusange usanga babona amafaranga bibagoye, ni byiza ko ubyirinda kuko iyo abibonye abifata nk’aho udaha agaciro imirimo y’amaboko ye bityo akaba yagira impungenge ko ushobora kumusubiza hasi.
3.Ntakunda umukobwa/gore utamushyigikira mu mishanga ye
Wowe mukobwa zirikana ko niba warasanze umusore afite imishinga imuha amafaranga utagomba kuhora kumuburanya ngo mujye impaka y’ibyo agiye gukora ahubwo ushobora kumwungura ibitekerezo ariko utayipfobya.
4.Ntabwo akunda umukobwa umubangikanya
Icyi cyo ku bantu badafite ubutunzi bwinshi usanga badakunda umugore cyangwa umugabo umubangikanya.Gusa ku basore bafite cash iyo abimenye ko umubangikanya ashobora guhita akureka kuko abifata nko kumutesha umwanya.
5.Nta musore ukize ukunda umukobwa w’injiji
Buri musore wese urambagiza aterwa ishema no kubona atereta inkumi ufite ubwenge n’ubumenyi bushimishije.Impamvu n’uko aba yumva ko ari amaboko aba yungutse azamufasha kuzamura urwego rwe bityo urugo rukaba rwagira iterambere.


