Mu gihe habura amasaha macye ngo Rayon Sports icakirane na APR FC, hatangiye kuvugwa amagambo menshi ariko by’umwihariko abenshi bakaba bagaruka kuri Djabel Manishimwe uherutse kuvuga ukuntu abona abakinnyi baguzwe n’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Manishimwe Djabel avuze ko imikinire ya APR FC nta birenze ku byo we n’abagenzi be bari basanzwe bakinana mbere yo kuyivamo.Aha icyagarukwagaho ni uburyo iyi kipe yaguze abanyamahanga,bakirukana abari basanzwemo.
Ati”Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.
Aha yatanze urugero ko Nta mukinnyi abona muri APR FC urusha urwego nka Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa ariko ngo umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri bitoroshye.”
Gusa mu gihe hashize igihe gito atangaje ibi,umutoza mushya wa APR yahise asubiza uyu mukinnyi avuga ko atitaye ku byo yatanhgaje ahubwo ko ikimuraje ishinga ari ukugero ku ntego bihaye.
Uyu mutoza Thierry Froger wa APR mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku mukino w’igikombe cya Super Cup uzaba kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko biteguye kandi ko atitaye ku bya Djabel bityo ko azajya akinisha abakinnyi yahawe n’ubuyobozi.



One Response
Umutoza wa APR FC yanze kurya indimi ku byatangajwe na Djabel Manishimwe
APR rayonigombakuyitsinda.turabakunda