Umuhanzi Naseb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yamaze kwishyura ideni yari abereyemo Mico The Best nyuma y’igihe amwishyuza.
Diamond kuri ubu ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cyo gutangiza iserukiramuco ryiswe ‘Giants of Africa’.
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize Mico yari yarareze Diamond muri RIB, asaba uru rwego kumuta muri yombi mu gihe yaba ageze mu Rwanda kugira ngo amwishyure amafaranga yari amubereyemo.
Mico The Best mu kirego yari yaratanze biciye mu munyamategeko we, Bayisabe Irenée, yavuze ko muri 2013 ubwo yarimo ategura igitaramo cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali, byabaye ngombwa ko atumira Diamond Platnumz ngo aze kukiririmbamo.
Me Bayisabe yavuze ko “Diamond yemeye ubwo busabe, hanyuma asaba Mico kumwishyura $6,000 na $1,620 y’itike y’indege [yose hamwe ubu arabarirwa muri Frw miliyoni 8] The Best yaje kwishyira.”
Yakomeje agira ati: “Igitangaje, Diamond ntiyigeze yubahiriza isezerano ku itariki bari bemeranyijeho yemwe ntiyanigera agaragara mu gitaramo. Ibi byateje imyigaragambyo mu bafana bari biteze ko Diamond aza kuba ari mu bahanzi bagombaga kuririmba. Ibikoresho byinshi birimo n’intebe byarangijwe kubera ko abafana bari barakaye.”
Umunyamategeko w’umuhanzi Mico yari yavuze ko kugeza ubwo yatangaga ikirego Diamond yari yaranze kwishyura amafaranga yamutakajweho.
Amakuru avuga ko mbere gato y’uko Diamond aza mu Rwanda, yabanje gukemura ikibazo yari amaze imyaka 10 afitanye na Mico.
Bivugwa ko iki kibazo cyakemutse ku wa 08 Kanama, ubwo Babu Tale usanzwe ari umujyanama wa Diamond yazaga gushaka Mico i Kigali kugira ngo bashyire akadomo kuri kiriya kibazo, mu rwego rwo kwirinda ko Diamond yatabwa muri yombi akigera i Kigali.
Impande zombi byarangiye zikemuye ikibazo nk’uko Mico The Best yabyemeje mu itangazo yasohoye ejo ku wa Gatanu.
Yagize ati: “Nk’uko mushobora kuba mubizi, hashize igihe hari umwuka mubi hagati yanjye Mico The Best ndetse n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Nejejwe no kubatangariza ko twamaze gushyira ibidutanya ku ruhande, ahubwo tukita ku bidasanzwe bishobora kurema Ubumwe mu cyimbo cy’amakimbirane.”
Mico The Best yashimiye inzego zitandukanye zamufashije gukemura ikibazo cye na Diamond, zirimo Guverinoma y’u Rwanda, Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Noopja ndetse n’umunyamategeko we.


