U Burusiya bwahanuye drones 20 za Ukraine

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwatangaje ko bwahanuriye drones 20 za Ukraine hafi y’umwigimbakirwa wa Crimea.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Telegrame yavuze ko 14 muri ziriya drones zasenywe na ‘System’ ishinzwe gucunga umutekano w’ikirere cya kiriya gihugu, izindi esheshatu zihanurwa na za ‘Electronic Warfare’.

Nta wigeze akomeretswa na ziriya drones cyangwa ngo hagire ikindi cyangizwa na zo nk’uko u Burusiya bwabitangaje.

Ziriya drones 20 zahanuwe nyuma y’umunsi umwe abayobozi mu Burusiya batangaje ko hari indi Ukraine bahanuye ishaka kugaba igitero i Moscow.

Iyi ndege itagira umuderevu yahanuriwe mu burengerazuba bwa Moscow na yo nta cyo yigeze yonona nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yabitangaje.

Ukraine imaze igihe igerageza kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya yifashishije za drones.

Mu kwezi gushize drones y’Igisirikare cya Ukraine yagabye igitero muri Crimea, ituritsa ububiko bw’amasasu ndetse inasenya ikiraro cyahuzaga kariya gace k’ikirwa n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *