Rayon Sports yihanije APR FC, iyitwara Super Coupe

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, iyitwara Igikombe cya Super Coupe kiruta ibindi mu Rwanda.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda, ahanini bitewe n’uko amakipe yombi yiyubatse muri iyi mpeshyi.

Abakunzi ba APR FC by’umwihariko bari bakumbuye kubona abanyamahanga ikipe yabo yasinyishije nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda, gusa aba Rayon Sports na bo bari bakumbuye kubona niba abakinnyi ikipe yabo yaguze bafite ubushobozi bwo guhangana n’aba mukeba.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa gatanu w’umukino ibifashijwemo na Charles Bbale, ku mupira wa Coup-Franc yari itewe na HĂ©ritier Luvumbu mbere y’uko uriya rutahizamu w’Umugande wari uhagaze wenyine awuteraka mu izamu rya Pahvel Nzilha n’umutwe.

Ni igitego cyaje gikurikira uburyo bubiri bw’ibitego APR FC yari imaze kugerageza.

Nyuma y’igitego cya Rayon Sports ikipe y’umutoza Roger Froger yakomeje kotsa igitutu iya mugenzi we Zelfani, gusa uburyo bubarirwa muri butanu bw’ibitego yagiye ibona inanirwa kububyaza umusaruro.

Uburyo buremereye APR FC yabonye ni ubwo ku munota wa munani w’umukino ubwo Hategekimana Bonheur wari mu izamu rya Rayon Sports yahaga umupira ba rutahizamu ba APR FC, gusa Joseph Apam Assongwe awutera hejuru y’izamu ryari rirangaye.

Ni Apam cyakora wahaye akazi gakomeye ubwugarizi bw’iburyo bwa Rayon Sports bwariho Serumogo Ally Omar.

Rayon Sports yaranzwe no gukinira inyuma yarangije igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0.

Bitandukanye n’igice cya mbere cy’umukino, Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri irema uburyo bwinshi bw’ibitego ahanini bitewe n’intege nke z’abakina mu kibuga hagati ba APR FC.

Murera yarushijeho kurusha imbaraga Gitinyiro mu minota ya nyuma, ubwo umutoza Zelfani yari amaze gukora impinduka zasize ahaye umwanya abarimo Mucyo Didier Jr wafashe umwanya wa Serumogo, Iraguha Hadji, Kalisa Rashid, Nsabimana Aimable na Mvuyekure Emmanuel ‘Manu’.

Rayon Sports yashimangiye intsinzi ku munota wa 85 w’umukino biciye kuri penaliti ya Kalisa Rashid, nyuma y’ikosa Nshimiyimana Yunussu yari amaze gukorera kuri Joackiam Ojera.

Uyu munya-Uganda yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 90+5 nanone kuri Penaliti, nyuma y’irindi kosa yari akoreweho na Ramadhan Niyibizi.

Rayon Sports yegukanye Igikombe inahabwa Frw miliyoni 10, mu gihe APR FC yacyuye Frw miliyoni 5.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *