Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya no mu karere, Harmonize, yahishuye ko mu by’ukuri ari Paula, umukobwa wa Fridah Kajala, wahoze ari umukunzi we, watangiye kumutereta mbere ya nyina.
Mu gushyira umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba yarakundanaga na Paula, Harmonize yasobanuye icyemezo cye cyo guceceka kuri ibi avuga ko yabikoze agamijwe kurinda icyubahiro cya Kajala.
Ariko, kubera imyitwarire ya Kajala avuga ko akomeje kumusuzugura, Harmonize ngo yumvise ahatirwa kuvuga ukuri kutavuzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Nairobinews ivuga.

Nk’uko Harmonize abitangaza ngo Paula Kajala, w’imyaka 21, ni we wateye intambwe ya mbere kuri we mu 2017, igihe yari akiri umunyeshuri kandi icyo gihe yari ataratangira gukundana na nyina.
Uyu muhanzi yasobanuye ko Paula yatangiye kumugendaho binyuze kuri musaza we, badahuje ababyeyi bombi, washatse guhuza aba bombi.
Frida Kajala, usanzwe ari umukinnyi wa filime, muri Gicurasi yemeye ko yicuza kuba yarakundanye n’umugabo wakundanaga n’umukobwa we.


