U Burusiya bwasohoye ibitwaro bya bwo bikomeye, ubwo abasirikare bakoraga akarasisi hizihizwa isabukuru y’imyaka 72 ishize habonetse intsinzi mu ntambara ya Kabiri y’isi, Ubudage bwa Hitler n’ibindi bihugu byari biburi inyuma bitsinzwe.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2017, Perezisa Putin W’Uburusiya yasabye isi yose kwishyira hamwe, harwanywa iterabwoba.

Yagize ati: “isi iyo iza kwishyira hamwe aba Nazi, ntabwo bari gutera intambara y’isi, intwaro z’Uburusiya zifite ubushobozi bwo guhangana n’uwo ari we wese ugerageza ibikorwa by’iterabwoba,”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza agira ati: “Moscou buri gihe izahora ku ruhande rushaka amahoro n’undi wese wahisemo iyo nzira y’ubufatanye bungana ku mpande zombie”.

Yakomeje avuga ko Uburusiya bwizihiza uyu munsi w’intsinzi buri mwaka, kuko badashobora kwibagira ko uburenganzira n’amahoro bw’umugabane w’Uburayi, byabonetse ku bw’ubwitange bwa ba se, sekuru na ba sekuruza.
Muri aka karasisi, imitwe y’ingabo yigaragaje, ibifaru by’intambara, ibitwaro bya kirimbuzi,… bagaragariza isi yose ko biteguye guhangana n’umwanzi “Ibyihebe”.
AMAFOTO:

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


