Niyonizera Judith wamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba,yavuze byinshi ku rukundo rwe n’uyu mugabo ariko avuga ko kuva babana hari ikintu yishinja yakoze kitari cyiza mu buzima bwabo.
Mu kiganiro yakoreye kuri X (Twitter space) yabajijwe icyo nib anta kintu yaba yarahemukiyeho Safi yicuza ahishura ko icyo atakwibagirwa ari uburyo yigeze kujya kugisha inama umusaza w’inshuti yabo ngo abunge mu gihe umwaka utari mwiza hagati yabo maze ngo akabizambya.
Aha yasobanuye ko akimara kumubwira uko ibintu bimeze uwo musaza w’imyaka 60 ngo yahisemo kujya kumubeshyera avuga ibyo atamubwiye anongeraho ko ngo yaguriye uyu Judithe imodoka ihenze mu rwego rwo kumuharabika.Icyo yicuza n’uko ngo yashyize hanze amabanga y’urugo akabibwira uwo utakabaye abyumva.
Naho kubyerekeye ko ngo yaba yarahemukiye uyu muhanzi akamuraza hanze amufungirana mu modoka mu rubura,yabihakanye avuga ko ibyo byavuzwe ariko atigeze agira uruhare kuri icyo kintu ashimangira ko ibyo abantu bitiranya bitandukanye n’ukuri.Umucyo atanga kuri iki kintu ngo ni uko Safi yakundaga kujya hanze mu modoka akavugira kuri telefoni ataye Judithe mu nzu bukarinda bucya.
Ku wa 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi na Niyonizeye bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.
Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).
Icyo gihe byakomeje kuvugwa ko batandukanye ariko aba bombi bakagenda babihakana n’ubwo nyuma Judithe yaje kubyemeza ubwo nyuma y’uko batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko,muri Mata 2023 nk’uko byemejwe na Me Bayisabe Irene wari wiyambajwe n’uyu mugore mu gushaka gatanya.


