Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka David.
Uyu munya-Nigeria w’ikimenyabose ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ riri kubera mu Rwanda.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, Davido azagihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria mwene wabo, Tiwa Savage cyo kimwe na Bruce Melodie.
Perezidansi y’u Rwanda ubwo yatangazaga kuri Twitter ko David yahuye na Perezida Kagame nta byinshi yigeze itangaza ku byo baba baganiriye.
Umukuru w’Igihugu yahuye n’uyu muhanzi mu gihe ku Cyumweru gishize bwo yari yahuye n’umunya-Tanzania Diamond Platnumz na we uri mu banyamuziki b’ibimenyabose ku mugabane wa Afurika.
Diamond ni we waririmbye mu gitaramo gifungura iserukiramuco rya Giants of Africa, ndetse Perezida Kagame ari mu bacyitabiriye.


