Bimwe mu byigirwa mu nama ya Transform Africa ku nshuro ya 3 i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017 mu Rwanda haratangira ku nshuro ya gatatu, Inama yo ku rwego Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga “Transform Africa”. Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye afrika by’umwihariko ibihugu 17 by’ibinyamuryango mu ihuriro Smart Afrika u Rwanda narwo rurimo ; aho rwiyemeje guteza imbere imijyi igezweho. I Kigali ni naho habarizwa icyicaro cy’iri huriro “Smart Africa”.

Ihuriro ry’abashakashatsi, abahanga , n’abashoramari bagera ku 3000 ; guverinoma z’ibihugu 80 zirahagarariwe muri iyi nama. Inama ya Transform Africa, ni iya mbere mu guhuza abantu benshi ku mugabane wa Afrika , Abayobozi b’ibihugu, Abahanga, abashakashatsi n’abashoramari mu ikoranabuhanga. Iyabaye mu mwaka wa 2013 yasize havutse iguriro Smart Afrika ; ari naryo rikurikirana iby’iterambere Afrika yiyemeje.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri byo harimo no gukusanya imari ingana na Miliyari 300 zizashorwa mu ikoranabuhanga. Mu 2015 u Rwanda rwakiriye iyi nama yagombaga kwigira hamwe ku buryo bwagutse uko Afrika izatera imbere. Ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bwa Afrika ndetse n’ umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga. Abanyafurika biyemeza, Kuri ubu hiyongeraho n’abayobozi b’imijyi yo muri Afrika. Kuko kuri ino nshuro imijyi ariyo irebwa cyane mu ntego yiswe Smart City. Kubaka imijyi igezweho, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

c_vxzavxgaivj6d

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana, avuga ko buri wese muri aba 3000 bazitabira iyi nama bazatanga byibuze hagati y’amadorari 200 na 300 nk’umusanzu ngo bitabire iyi nama. Bizinjiza mu Rwanda amadovise menshi, kongeraho ayo bazishyura ku macumbi na service zirimo guhuzwa n’abashoramari n’abashakashatsi

Izindi ngingo nyamukuru zizigwago ni uguteza imbere ingufu, umwanzuro uturuka kuri gahunda y’inama ya Transform Afrika 2016. Yemeje gahunda yo guteza imbere inganda muri iyi mijyi igezweho. Ikoranabuhanga kandi rigomba gukora cyane mu gucunga umutekano ku buryo bugezweho no gukurikirana ibikorwa bitandukanye. Kuri ino nshuro kandi mu bitabira iyi nama harimo urubyiruko ruhagarariye urundi mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibihugu 17 bigize iri huriro rya Smart Afrika.

Iyi ikazaba intambwe yo kurwinjiza mu ikoranabuhanga, kuko arirwo mutima w’iterambere, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga. Urubyiruko rugahera ku ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo no kwivana mu bukene. Dore ko muri uyu mwaka Afurika ivugwamo inzara, ubukene n’ubushomeri ; N’ubwo bigaragara n’ahandi ku isi. Ibi ngo byongera umubare w’abimukira b’abanyafurika bajya ku mugabane w’Uburayi. Aba biganjemo urubyiruko rushaka kugeragereza amahirwe ahandi mu mahanga .

Iyi nama yari iteganyijwe mu mwaka wa 2016. Iza gusubikwa mu gihe haburaga ukwezi ngo ibe. Agashya kuri ubu ni uko kuyitabira ari ukwishyura. Abarirwa mu bihumbi 170 by’amanyarwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *