Ndayikengurukiye Fleury uzwi nka Legend akaba umugabo wa Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo rwatangiye muri 2016.
Uyu mugabo usanzwe ayobora cinema(movie Director) akanafata amashusho,yasobanuye uko yifashishije gufotora kugirango arongore (ashakane) na Bahavu Jeannette.
Bajya kumenyana ngo byaturutse ku mushinga (Project) wa filme waberaga mu nteko y’Ururimi n’Umuco, ari naho hakorewe amajonjora y’abakinnyi bazayikinamo ari nabwo mu bitabiriye icyo gikorwa hagaragayemo Bahavu waje no gutsinda amajonjora bityo aba yemerewe kuzakina muri iyo filme.
N’ubwo ku munsi w’ijonjora Fleury atari ahari ariko ku munsi ukurikiyeho ubwo Bahavu yari yaje gutangira gukina Fleur akimukubita ijisho yabwiye mugenzi we ko abonye umukobwa mwiza atangira kwibaza uburyo yatangira kumwiyegereza atangira kumureshya akoresheje kumufotora.
Yagize ati”Twageze aho twashutingiraga (Shooting) Scene ya mbere ntangira kwibaza uko ndibumubwire,naribajije nti se ndamubwira gute?Ndavuga nti rero abakobwa bakunda amafoto ,ndamubwira nti waretse basi nkagufata ifoto imwe arambwira ati” nta kibazo.”
Akimara kumufotora yaje kumwaka nimero kugirango aze kumwoherereza amafoto arazimuha aza kumubaza niba yanageze mu rugo arazimwoherereza gutereta bitangira ubwo biturutse ku mafoto ari nabwo byaje kubyara umusaruro bakora ubukwe mu mwaka wa 2021.
Ndayikingurukiye Fleury asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari nawe wayoboye filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None yahuriyemo n’umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.
Kugeza ubu ni bamwe mu ntangarugero mu ngo zihagaze neza ndetse abenshi barimo gufatiraho ingero.



