Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yirukanye uwari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza (FBI), James B. Comey.
Amakuru ariho akomoza ku kuba Comey yajijijwe uko yitwaye mu iperereza yakoze ku kibazo cyavugwaga kuri Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora y’umukuru w’igihugu, yuko yaba yarakoresheje Email ye bwite mu kazi ubwo yari Umunyamabanga wa leta, akazi yakoze kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu wa 2013.
Ubwo amatora yari yegereje FBI yari yatangaje ko iri gukurikirana icyo kibazo, ariko nyuma itangaza ko yahagaritse kugikurikirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gutangaza ko Hillary Clinton yaba yarakoresheje iyo email bifatwa nk’ibyatije umurindi Trump bigatuma atsinda Hillary wasaga nk’uwiteguye kwegukana ayo matora byanze bikunze.
Comey yandikiwe ibaruwa yasobanuraga ko adafite ubushobozi bukwiye bumwemerera kuyobora FBI, nkuko ngo byagaragajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika nkuko 7sur7 yabitangaje.
Uyu mugabo kandi yakoze iperereza ku ruhare rw’ishyaka ry’aba Republicains n’u Burusiya bwakunze kuvugwaho kwivanga mu matora Trump yatsinze.
Ibiro bya Trump (Maison Blanche) muri iyo baruwa byatangaje ko biri gushakisha uzasimbura Comey, ariko ko aba asimbuwe n’umwe mu bo bakoranaga.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, FBI yamenyesheje kongere ya Amerika ko hari amakosa yakozwe mu buhamya Comey yayishyikirije mu cyumweru gishize, ku bijyanye n’iperereza ryakozwe mbere y’amatora ya perezida ku bijyanye na emails za Hillary Clinton.
James Comey w’imyaka 56 yabaye umushinjacyaha mukuru, anungiriza minisitiri w’Ubutabera mbere yo kugirwa umuyobozi wa FBI. Yashyizweho na Perezida Barack Obama mu mwaka wa 2013, muri manda y’imyaka 10 yari afite, ayoboyemo ine, kuko nubwo Trump amweguje, ubwo yarahiriraga kuyobora USA, tariki ya 20 Mutarama 2017 yari yamurekeye kuri uwo mwanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


