Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), mu gihe umuyobozi waryo ari gukurikiranwa adafunze.

Perezida Murenzi Abdallah na SG Munyankindi Benoà®t bakurikiranweho ibyaha bishingiye ku itonesha.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama ni bwo Munyankindi yatawe muri yombi, akaba akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo nk’uko Dr Murangira B Thierry uvugira RIB yabitangaje.

Yunzemo ko “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

RIB ivuga ko kuri ubu dosiye y’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kuri ubu ufungiye kuri Sitasiyo yayo cya Kimihurura irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’uko mu kwezi gushize Uwineza Prudence usanzwe ari umugore we yashyizwe muri delegasiyo y’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka yitabiriye shampiyona y’Isi y’abatarengeje imyaka 19 yabereye i Glasgow muri Ecosystem.

Uyu mugore yashyizwe muri iyi delegasiyo mu gihe nta mwanya n’umwe asanzwe afite muri federasiyo y’amagare.

Munyankindi cyakora aheruka kubwira ikinyamakuru IGIHE ko urugendo rw’umugore we ntaho rwari ruhuriye n’ikipe y’igihugu.

Ati: “Kugenda kwe ntaho bihuriye n’ikipe kuko azaza nyuma. Yari yaravuze ko azaza kureba isiganwa ry’abakobwa. Asanzwe ari Umunyamabanga wa Nyabihu Cycling Team kandi benshi mu bakinnyi dufite hano ni we ubitaho, yabasezeranyije ko azaza kubareba bakina. Hano harahenze ku buryo atari kuza ngo ahamare igihe kirekire.”

Amakuru avuga ko ikipe y’u Rwanda ikigera i Glasgow yahuye n’ibizazane, birimo kwicwa n’inzara, no kubura indege yagombaga kubavana i Londres mu Bwongereza bikaba ngombwa bakora urugendo rw’amasaha arindwi muri Bisi kugera ngo bagere muri Ecosse.

Ni urugendo bakoze mu gihe haburaga amasaha mbarwa ngo bakine.

Amakuru cyakora avuga ko Uwineza atigeze ajyana n’iriya kipe kuko nyuma y’uko gushyirwa muri delegasiyo kwe guteje ibibazo, byabaye ngombwa ko ahita asubika urugendo rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *