Indagu za Karenzi na bagenzi be ku bijyanye n’uko shampiyona y’u Rwanda izarangira

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru Sam Karenzi na bagenzi be bakorana ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ gitambuka kuri Radiyo Fine FM, batangaje uko babona shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023/24 izasozwa.

Ni shampiyona kuri ubu imaze gukinwa umunsi umwe wa shampiyona wasize Musanze FC iri ku mwanya wa mbere.

Karenzi na bagenzi be batangaje amakipe babona azamanuka mu cyiciro cya kabiri, abatoza babona bazirukanwa rugikubita kubera umusaruro mubi ndetse n’amakipe baha amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Jado Dukuze

Uyu munyamakuru asanga amakipe abiri azasoza shampiyona ku mwanya wa nyuma agahita anamanuka mu cyiciro cya kabiri ari Etoile de l’Est na Etincelles FC y’i Rubavu ivugwamo ikibazo cy’amikoro.

Ku batoza bazirukanwa rugikubita, Dukuze asangamo Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wa Etoile de l’Est, Yamen Zelfani wa Rayon Sports, Muhire Hassan wa Sunrise FC, Eric Nshimiyimana wa Bugesera FC na Alain Kirasa wa Gasogi United.

Jado Dukuze kandi asanga APR FC izegukana igikombe cya shampiyona, Police FC ikayikurikira ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports ikaba iya gatatu na ho Mukura VS ikaba iya kane.

Niyibizi Aimé

Uyu munyamakuru usanzwe afana Rayon Sports abona shampiyona izasiga Amagaju FC asubiye mu cyiciro cya kabiri, bijyanye n’uko iyi kipe izakirira imikino yayo mu karere ka Huye ikindi ikaba igizwe n’abakinnyi benshi bashya.

Ku bwa AimĂ©, Amagaju azamanukana na Etoile de l’Est abona ifite “ubwugarizi bujegajega na mĂ©diane ipfundikanyije.”

Uyu munyamakuru ku bwe abona Sosthène Habimana Sosthène utoza Musanze FC, Maso wa Etoile de l’Est, Eric Nshimiyimana wa Bugesera FC, Alain Kirasa wa Gasogi United na Muhire Hassan wa Sunrise FC nk’abatoza bazatandukana n’amakipe yabo rugikubita.

Niyibizi Aimé abona Rayon Sports ari yo izatwara igikombe cya shampiyona, igakurikirwa na APR FC, Kiyovu Sports ikaba iya gatatu na ho Police FC ikaba iya kane.

Muramira Régis

Uyu munyamakuru ubirambyemo abona Etoile de l’Est na Gorilla FC nk’ikipe shampiyona y’uyu mwaka izasiga zimanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ku bwa Muramira, abatoza bazirukanwa bayobowe na Alain Kirasa wa Gasogi United, Maso wa Etoile de l’Est, Hassan wa Sunrise, Thierry Froger wa APR FC na Eric Nshimiyimana wa Bugesera FC.

Ku bwe Kiyovu Sports ni yo izatwara igikombe cya shampiyona, ikurikirwe n’amakipe ya Rayon Sports, APR FC na Police FC.

Samira

Uyu munyamakurukazi abona Etoile de l’Est n’amagaju ari zo kipe zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku bwe Muhire Hassan, Maso, Kirasa, Eric Nshimiyimana na Sosthène ntibazasoza shampiyona mu makipe barimo; mu gihe Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona igakurikirwa na APR FC, Police FC na Mukura.

Sam Karenzi

Kimwe na bagenzi be, Sam Karenzi abona Amagaju na Etoile de l’Est zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abatoza barimo Maso, Muhire Hassan, Eric Nshimiyimana, Yamen Zelfani na Alain Kirasa abona batazasoza shampiyona mu makipe barimo.

Karenzi abona Rayon Sports izatwara igikombe cya shampiyona iheruka muri 2018, igakurikirwa n’amakipe ya APR FC, Kiyovu Sports na Police FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *