Perezida Kagame yagaragaje impamvu Amavubi buri gihe atahana ubusa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga ruswa n’amarozi yamunze siporo y’u Rwanda, agaragaza ko biri mu bituma yaranze gutera imbere.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama, ubwo ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt.

Ni ibirori byabereye ku Intare Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari rwitabiriye biriya birori, yakomoje kuri siporo y’u Rwanda isanzwe irangwamo urubyiruko rwinshi rukina imikino itandukanye.

Umukuru w’Igihugu by’umwihariko yagarutse kuri ruswa n’icyenewabo bimaze iminsi bigaragara muri siporo y’u Rwanda, anenga abayobozi usanga bajyana n’abakinnyi mu marushanwa bakagenda ukwabo nk’abanyacyubahiro, naho abagiye kurushanwa bagafatwa nabi ku buryo hari abategerwa imodoka abandi bakicishwa inzara.

Ati: “Reka mvuge umukino runaka, ari uwo gutwara amagare, ari Volleyball, ari Football, niba ari Basketball, ntabwo bishobora gutera imbere, amikoro adahagije dukwiye kuba dukoresha agenda, aho kugira ngo ajye muri siporo ayiteze imbere, ayo mikoro ajye ku muntu umwe cyangwa babiri muri iyo siporo.”

Perezida Kagame yatanze urugero ku bisa n’ibiheruka kuba ku kipe y’igihugu y’amagare yitabiriye shampiyona y’Isi muri Ecosse, bikarangira abakinnyi bafashwe nabi nyamara Umunyamabanga Mukuru wa Federasiyo yari yohereje i Glasgow umugore we udafite icyo ashinzwe muri FERWACY nk’umwe mu bari bagize Delegasiyo y’ikipe y’Igihugu.

Yagize ati: “Urugero, ufashe abantu bagiye mu marushanwa, bavuye hano bagiye hanze mu Burayi, ni abantu 20. Abana, urubyiruko nkamwe rwose, babishaka ndetse bananishoboye. Ubundi bari banakwiye kubishobora kurusha niba ubushobozi bwabageragaho bukabafasha.”

“Ariko ikibaye ni iki? Ufashe abantu 20, ubashyize mu modoka niba bavuye aha bagiye i Nairobi, ubashyize mu modoka, abayobozi bafashe ‘First Class’ mu ndege, abandi banabasize, ntabwo bajyanye na bo. Babasize ngo bagiye babasangeyo. Ariko si ibyo gusa, abo bayoboye bashyize abantu muri bisi, bo bagiye mu ndege, ntabwo bagiye mu ndege bonyine nk’abo bayobozi, oya, batwaye n’imiryango yabo n’inshuti.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko (n’abakinnyi) kujya batamaza abayobozi bakora ibintu nka bariya kugira ngo babiryozwe.

Amavubi aheruka atahana ubusa kubera amarozi

Perezida Kagame kandi yananenze ababa mu mupira w’amaguru badakoresha amafaranga bahabwa icyo agenewe, ahubwo bagahitamo kuyashora mu ndagu (amarozi).

Yavuze ko amarozi bashyira imbere ari yo atuma amakipe y’u Rwanda [by’umwihariko iy’igihugu] yitabira amarushanwa buri gihe agacyura ubusa.

Ati: “Iyo wagiye mu irushanwa mu mutwe wawe harimo indagu, ni yo mpamvu batahana ubusa buri gihe.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kugendera mu marozi ari imyumvire iciriritse cyane.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bayifashisha ntagire icyo abagezaho, ariko bagakomeza kuyishoramo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida Kagame yagaragaje impamvu Amavubi buri gihe atahana ubusa
    Nyakubahwa Perezida Kagame yashyize hanze imikorere mibi iri mu nzego z’amakipi mu Rwanda. Gusa byari gushimisha benshi iyo avuga ku isesagura rikora n’inzego zimwe na zimwe. Urugero ni amafaranga ahabwa amakipi y’i Bulayi byitwa ko yamamaza Urwanda. Abayobozi ba RDB bagombaga kulyozwa ariya mafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *