Serena Williams n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Sangiza iyi nkuru

Ku ya 22 Kanama, nibwo Williams na Alexis Ohanian bakiriye umwana wabo wa kabiri w’umukobwa witwa Adira. Ohanian yemeje izina n’itariki ku rubuga rwa Instagram yerekana ifoto y’umuryango w’abantu bane kuri uyu wa Gatatu.

Yanditse Ati: “Urakaza neza, Adira River Ohanian, Nishimiye kumenyesha inshuti zanjye n’umuryango wanjye ko twishimye ku bw’umwana w’umukobwa twungutse.”Aya magambo yakurikiwe no gushimira umugore we babashije kwihangana igihe yari atwite nyuma y’ibibazo byari gutwara ubuzima bwe yahuye nabyo.

Muri Nzeri 2017, Williams na Ohanian bakiriye umwana wabo wa mbere w’umukobwa witwa Alexis Olympia Ohanian Jr.Nyuma yo kwibaruka uyu mwana kugeza ubu ufite imyaka itanu, byaje kumenyekana muri uyu mwaka ko uyu mugore atwinte inda ya kabiri abitangarije muri Met Gala ya 2023. Nyuma kuri Instagram, yaje kongera kwemeza ayo makuru agaragaza ibyishimo afite.

Ikinyamakuru People.com gitangaza ko iyi nda yakabiri yabanje kumukururira ibibazo bishingiye ku buzima, aho yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi ariko igihe kiza kugera aribaruka ari nabyo bakomeje kwishimira.

Umwaka ushize wa 2022 nibwo Serena William yasezeye ku mukino wa Tennis nk’uwabigize umwuga aho yatanze impamvu ko agiye kwita ku muryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *