Mu ruhando rw’itangazamakuru ni kenshi usanga hakunze kugaragaramo abasiribateri benshi kandi bakuze ariko babwirwa ngo barongore ugasanga ntibabikozwa abandi ugasanga bavuga ko bakirimo kubitekerezaho.
Mu bucukumbuzi twakoze twifashishize ibyagiye bivugwa hirya no hino ku banyamakuru bigoranye kumenya igihe bazamara bakiri ingaragu, twahisemo gukora urutonde rwabo ariko hatagendewe ku myaka runaka bitewe ko nta gihe cyashyizweho ntarengwa umuntu atagomba kurenza adashinze urugo.
6.Divin Uwayo

Uyu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho usanga iyo yitabiriye ubukwe bwa bagenzi be usanga bamubaza bati”Wowe ni ryari?”
5.Aime Beaute Mushashi

Aime BeautĂ© Mushashi, ni umunyamakuru ufite uburanga buriwese adahaga kureba , by’umwihariko iyo asoma amakuru kuri TV1.Uyu mukobwa usanga abantu benshi bamubaza bati ese uzashaka ryari akavuga ko ari mu minsi iri imbere ariko abantu bagategereza bagaheba.
4.Rugangura Axel

Uyu ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu kigo cya RBA by’umwihariko mu bijyanye na Siporo, uyu mugabo iyo ari mu matsinda atandukanye usanga baturaho urwenya bamwita utuzina dutandukanye dushingiye ku kuba ari ingaragu.Iyo abajijwe igihe azarushingira usanga avuga ko ari mu minsi iri imbere.
3.Murindahabi Irene(M.Irene)

Uyu ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro ku Isibo tv , ari mu bamaze igihe mu itangazamakuru ariko usanga urugano rwe muri icyo gisata bubatse ingo ariko we bisa n’uwagundiriye ubugaragu.Iyo yitabiriye ibirori runaka by’umwihariko ubukwe usanga abazwa igihe azarushingira ariko akaruca akarumira.
2.Mc Tino

Martin Kasirye uzwi nka MC Tino, ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro babirambyemo.Yagiye yitabazwa mu bitaramo bitandukanye birimo nka Primus Guma Guma n’ibindi.Ari mu banyamakuru bagundiriye ubusiribateri aho usanga atajya akunda kubigarukaho nta n’umuntu wapfa kumenya nniba abiteganya.
1.Phill Peter

Phill Peter abenshi bamumenye akora kuri radio Isango mu myaka yo hambere.Ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bavugwaho kuba batunze amafaranga menshi ugereranyijwe na bagenzi be bo mu myidagaduro.Gusa ku ngingo yo kurongora we akunda kuyigarukaho ntiyemeze niba bizaba cyangwa niba atazabikora dore ko akunze no kumvikana avuga ko yabyaye abana barenze umwe niba atari urwenya aba atera.


