Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama, yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya baheruka kwinjizwa muri Guverinoma y’u Rwanda.
Abarahiye barimo Minisitiri mushya w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen Albert, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari, Jeanine Munyeshuli n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine.
Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye abaminisitiri bashya barahiriye kwinjira muri Guverinoma, abibutsa ko bakwiye gufata inshingano haba ku ruhande rwabo ndetse n’abo bayobora ku bw’inyungu z’igihugu.
Mu baminisitiri barahiye harimo abadamu babiri basanzwe babarizwa mu cyiciro cy’urubyiruko.
Perezida Kagame yasobanuye ko kubaha inshingano “byaragenderewe kugira ngo bakure bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu, ariko nanone batangire kwitegura gutera ikirenge mu cy’abayobozi bari kugana mu za bukuru.
Yakomeje agira ati: “Mu rubyiruko twari dufitemo undi Muminisitiri w’urubyiruko na we ukura, yari umugabo ariko nifuzaga ko tugiramo n’umudamu. Ndibwira ko urubyiruko rwacu baba ari abakobwa cyangwa abagore bazabibonamo.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba aba baminisitiri bakwibonwamo ntaho bihuriye no kuba umwe yaba ari umugore cyangwa umugabo mu nshingano zabo, ko ahubwo bikwiye gushingira ku bikorwa.
Yasabye abaminisitiri bashya gufata inshingano, ariko nanone abibutsa ko kugira imico yubaka bidakwiye guhera ku bakuru gusa ko ahubwo bigomba no kugera ku batoya.


