Nyuma y’iminsi micye hatangajwe ko umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye n’uwari umugabo we Sam sghit ,biravugwa ko yaba yamaze kwishumbusha undi.
Ibi byamenyekanye ubwo ngo aba bombi bari bari mu modoka bavuye gusangira mu mugi wa Los Angeles gusa uwo mugabo yari yambaye ingofero imuhisha isura.
Ni nyuma y’uko muri iki Cyumweru aribwo uyu muhanzikazi atandukanye n’uwari umugabo biturutse kukuba uyu mugabo ngo yagiye amufata kenshi arimo kumuca inyuma.
Uyu mugabo ashinja Spears kuba yararyamanaga n’abandi bagabo bagize itsinda rimufasha mu by’umuziki ndetse no kubakozi bo murugo aho avuga ko afite n’amashusho yabo bari muri icyo gikorwa.
Aba bombi ubusanzwe bahuye mu 2016 ariko baza gusezerana kubana muri 2022.Kugeza ubu uyu mugabo yamaze kugeza ikirego cye mu rukiko asaba gatanya


