Gasabo: Umujyanama arashinja umuturage mu ruhame ko arwanya Leta

Sangiza iyi nkuru

I Mbandazi mu murenge wa Rusororo, Perezida wa njyanama y’akagari yabwiriye umuturage mu ruhame ko afite imyumvire irwanya Leta. Ni nyuma y’uko uyu mujyanama yihaye umuhanda mu isambu y’uwo muturage, hakwitabazwa ubuyobozi umuhanda ugasibwa.
Ibi byabaye ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 9 Gicurasi, mu mudugudu wa Kataruha, mu kagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo. Ni hirya gato ya santeri ya Kabuga ugana Rugende, ahaparika amakamyo bita kuri Rwanda Revenue, haruguru y’ishuri ryahoze ryitwa Kabuga High School.
Intandaro y’amagambo mabi, ni umuhanda waciwe ku ngufu mu isambu ya Ndamage Charles wahoze ari umwarimu-bita Prof., n’iya Muhawenimana Abdon. Uyu muhanda waciwe ku itegeko ry’uhagarariye akagari ka Mbandazi muri njyanama y’umurenge wa Rusororo, Mugorozi Alexis.
Aba baturage bitabaje inzego z’ubuyobozi kugera no ku karere, basaba kurenganurwa. Nibwo hasohotse amabwiriza yo gusiba uyu muhanda, bikorwa n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusororo, Biziyaremye Jean de Dieu, hari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mbandazi, Sabato Janvier na bamwe mu bahatuye -urutonde rw’abaje rwarakoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ndamage avuga ko abayobozi bavuze ko umuhanda usabwa mu bwumvikane, nawe akemeza ko butabaye bigakorwa ku ngufu, ngo hitwaje uwo Mugorozi ari we-Perezida wa njyanama.
Ndamage Charles kandi yaregaga Mugorozi ko ayobora umuvu w’amazi ava ku nzu mu isambu ye, nabyo ubuyobozi bukaba bwarabifatiye umwanzuro. Bwasabye Mugorozi gushaka uburyo yafata amazi ava kuri iyo nzu, bitarenze tariki ya 8 Kamena akazaba agitembera mwa Ndamage.
Umwe mu baturage bumvise ibyo umujyanama yabwiye Ndamage, arabihamya. Bigirimana Ambroise ati “Mugorozi yabwiye Ndamage ko afite imyumvire irwanya Leta, anavuga ko yiteguye kuzabitangira ikirego”. Uyu Bigirimana ashimangira ko ibi nta banga ririmo kuko ngo byavugiwe mu ruhame rw’abaturage, hari umukozi w’umurenge na Gitifu w’akagari.
Iyi mvugo y’umujyanama yateye ubwoba umuturage, nawe yumva ko ari mu mazi abira kandi arengana. Agira ati “mbese ni nk’aho ndi mu kato kandi ndi mu kuri, ubu inkuru yabaye kimomo, aho nyuze hose barambaza uko ndwanya Leta”.
Perezida wa njyanama ushyirwa mu majwi, Mugorozi Alexis, we avuga ko nta kibazo afitanye na Ndamage, gusa ngo abona arwanya ibikorwa by’inyungu rusange, ikindi ngo yaramwikomye mu mabaruwa yanditse ajya kurega ku karere.
Anavuga ko adatuye aho hafi, kuko ngo akorera mu karere ka Nyabihu akagera i Mbandazi rimwe na rimwe. Ati “uriya muhanda wemejwe n’inteko y’abaturage, hanyuma Ndamage na Budoni barabyanga bajya kurega”.
Mugorozi yemera ibyo yavuze, ati “uriya Ndamage yigeze kumbwira ko Leta ibananiza, ejo rero nabwiye abayobozi ngo bakurikirane barebe ko atari iyo myumvire imukoresha, navuga ko nshobora kuzabitangira ikirego”. Uyu Ndamage Charles yagaragaye muri kongere y’ishyaka rya Green Party, ubwo ryemezaga Dr Frank Habineza, nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *