Inteko ishinga amategeko ya Kenya yubuye umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga umwuga w’ubwavoka mu rwego rwo korohereza abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi batemererwaga kuwukorerayo.
Ubusanzwe, itegeko ry’uyu mwuga ryemerera abize muri Kenya, Uganda na Tanzania kuwukorerayo. Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaza ko kuba abize mu Rwanda na Tanzania batemererwa, bihabanye n’intego y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje, muri uyu mushinga handitse ngo “Intego y’uyu mushinga ni ukuvugurura itegeko ry’ubwavoka kugira ngo abaturuka mu Burundi no mu Rwanda bemerwe n’urukiko rukuru rwa Kenya.”
Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwasobanuraga ko abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi nta bumenyi bafite buhagije bwo gukorerayo uyu mwuga. Gusa Kavaruganda Julien wari ukuriye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu 2021, yasobanuye ko abigiye amategeko muri iki gihugu bo bemererwa gukorera i Kigali.
Kavaruganda, muri Kanama 2021 yagize ati: “Abanyamategeko bo muri Kenya bemerewe gukorera umwuga mu Rwanda. Ikibazo gihari ni uko Abanyakenya bakemanga porogaramu yacu ihugura abanyamategeko, ILPD, bayigereranyije n’iy’ishuri ryabo ryigisha amategeko.”
Gusa ariko, mu gihe iri tegeko ryavugururwa, nta baturuka mu bindi bihugu bazajya bemererwa gukorera uyu mwuga muri Kenya. Ryazajya rireba gusa abize muri Kenya, mu Rwanda, Burundi, Uganda na Tanzania.
Iki kibazo cyageze mu rukiko rukuru rwa Kenya ubwo abavoka 13 bize amategeko mu Rwanda bangirwaga gushyirwa mu rugaga rw’abavoka muri Kenya mu mwaka w’2019. Bavugaga ko bakorewe ivangura, gusa ikirego cyabo kiza guteshwa agaciro.


