Diane Rwigara: Ibyamubayeho ngo byamwongereye imbaraga kandi yiteguye kuzatsinda amatora

Sangiza iyi nkuru

Diane Rwigara ushaka kwiyamamariza guhatana mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe muri Kanama mu Rwanda aravuga ko ibiherutse kumubaho hashyirwa ahagaragara amafoto ye yambaye uko yavutse bitamuciye intege kandi ko gahunda ye ikomeje. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari asohotse muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuye gutanga urutonde rw’abantu bazajya kumusinyishiriza no gusaba iyi komisiyo impapuro bazifashisha basinyisha abaturage mu turere dutandukanye.

Diane Rwigara w’imyaka 35, ni umwe mu bantu bifuza guhatanira umwanya wa perezida wa repubulika barimo perezida Kagame ari nawe uhabwa amahirwe yo kuzegukana aya matora, Dr Frank Habineza ushaka kuziyamamaza ku iturufu y’ishyaka Green Party, Philippe Mpayimana wiyamamaza ku giti cye, na Mwenedata Gilbert wari umwe mu bakandida depite wigenga wiyongereyeho.

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Diane Rwigara yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho yari agiye gutanga urutonde rw’abantu bazamufasha gusinyisha abaturage no gusaba impapuro bazifashisha basinyisha abaturage, aho abakandida bose basabwa imikono y’abantu 600 babashyigikiye kugirango kandidatire zabo zemerwe. izi mpapuro akaba avuga ko yazemerewe.

Abajijwe uko imyiteguro yo kwiyamamaza imeze, Diane Rwigara yasubije ko imyiteguro imeze neza nubwo hari ibibazo byajemo (Amafoto ye yambaye ukuri ashyirwa ku karubanda), ariko ngo umugambi ntiwahindutse.

Yagize ati: “ Imyiteguro imeze neza..hari ibibazo byajemo muzi mwese, ariko ubu..umugambi ntiwahindutse. Nziyamamaza mu kwa munani, tuzatangira gusinyisha ejobundi mu kwa gatandatu nibwo tuzatangira gusinyisha mu turere, gahunda ntizahindutse gahunda zirakomeza .”

Yabajijwe niba iki kibazo cy’amafoto ye yashyizwe ahagaragara yambaye ubusa kitarabangamiye gahunda ye, maze asubiza agira ati: “ Ntabwo byanciye intege ahubwo byampaye izindi mbaraga, kandi nta kizambuza gukomeza ibyo natangiye .”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abajijwe uko byamuhaye imbaraga, yasubije ko azabisobanura mu minsi iri imbere, yongeraho ko icyo yakongeraho ari uko gahunda ikomeje aziyamamaza kuko ibyangombwa bisabwa byose abifite.

Yabajijwe kandi niba ibyamubayeho yabifata nk’ibyihishwe inyuma n’impamvu za politiki, yongera kuvuga ko ibi byose azabisobanura vuba bitarenze kuwa gatanu mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yongeraho ko icyo yavuga ari uko gahunda ze zikomeje kandi yizeye kuzatsinda aya matora ya perezida.

Tubibutse ko kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byahawe iminsi 10 hagati y’itariki 5 na tariki 14 Kamena 2017, bikazakurikirwa no gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo bizaba kuwa 22 Kamena, nyuma y’iminsi nk’itanu hakazaba gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa kuwa 27 Kamena.

Kwiyamamaza bizaba hagati ya tariki 14 Nyakanga kugeza ku itariki ya 3 Kanama imbere mu gihugu, mu gihe hanze bizarangira ku itariki ya kabiri kubera ko bazaba bagomba gutora ku itariki ya gatatu.

Nyuma y’amatora, bitarenze ku itariki ya 9 Kanama hazaba gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, hanyuma gutangaza burundu ibyavuye mu matora bizaba bitarenze ku itariki ya 16 Kanama, habe hasigaye akazi gasanzwe ka komisiyo y’igihugu y’amatora ko gukora amaraporo ajyanye na byo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *