Kitoko aheruka kugarukwaho cyane ubwo yasozaga Master's Degree

Bite bya Kitoko Bibarwa?

Sangiza iyi nkuru

Mu muziki nyarwanda by’umwihariko uwo kuva mu myaka ya 2007-2012 no kurenzaho gato , uramutse uvuze izina Patrick Bibarwa Alias Kitoko abenshi bumva indirimbo zaryoheye amatwi nka Ikiragi, agakecuru kanjye, Rurabo, Rurashonga n’izindi.

Uyu musore wakunzwe n’ubu indirimbo ze zikaba ziri mu mitima ya benshi, muri iyi minsi ntabwo abamukundi n’abandi bakurikirana iby’imyidagadura bakimubona cyangwa se ngo bumve agira ibyo atangaza haba ku maradiyo ku miyoboro itandukanye itambukirizwaho ibiganiro bityo bakibaza ibyo yaba ahugiyemo.

Iyo urebye kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram na Twitter usanga hashize hafi imyaka ibiri nta butumwa cyangwa ifoto ashyiraho bityo bigatuma hibazwa ibyo yaba ahugiyemo bituma abafitiye inyota ibihangano bye batamubona.

Ni mu gihe muri Mutarama 2022 yari yacishije ubutumwa kuri izo mbuga agaragaza ko yishimiye kuba yasoje amasomo ye yo mukiciro cya gatatu cya Kaminuza ari naho ibyinshi mu bitangazamakuru biheruka kumugarukaho cyane.

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza.Aheruka kuza mu Rwanda mu ntangiro za 2018 ariko mbere yaho gato mu mpera za 2017 nabwo akaba yari yaje.

Siwe wenyine utagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye mu bahanzi baba i Bwotamasimbi kuko nk’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boyz , Umutare Gaby ndetse n’abandi bazwi bakunze kwigaragaza muri iyi minsi gusa nta wabura kuvuga ko hari abakunzi babo baba bacyeneye kumva amakuru yabo.

Hari abahuza kubura kw’aba bahanzi no kuba bafite akazi kenshi gashobora gutuma bataboneka cyane, ariko nanone abandi bakavuga ko batakagombye kubura mu muziki kuko hari izindi ngero z’abahanzi bigaragaza kandi nabo baba bafite inshingano.Aha urugero rugarukwaho harimo Meddy na The Ben usanga basohora ibihangano n’ubwo ari gacye ariko nibura bakabikora ntibave mu mitima y’abafana.

Kitoko aheruka kugarukwaho cyane ubwo yasozaga Master's Degree
Kitoko aheruka kugarukwaho cyane ubwo yasozaga Master’s Degree

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *