Urukundo rwatumye Sadate yandika

Uko ikinyotera cy’urukundo cyatumye Sadate Munyakazi yandika ’Ku Ndunduro’ ya Social Mula

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wamamaye mu mpera z’umwaka wa 2019 na 2020, ubwo yari amaze guhabwa inshingano zo kuba Perezida w’ikipe ya Rayon Sports.

Icyo gihe hagati muri uwo mwaka wa 2019 , nibwo umuhanzi Social Mula wari mu babica bigacika mu muziki ,icyo gihe yasohoye indirimbo yise ‘Ku ndunduro’ yakunzwe n’abatari bacye ndetse yatumye atumirwa mu bitaramo bitandukanye tutibagiwe n’ubukwe yagiye asaruramo amafaranga menshi.

Icyo gihangano rero abantu benshi kugeza ubu ntabwo bazi imvano yacyo kuko bazi ko cyagizwemo uruhare n’uyu muhanzi 100% nyamara ntabwo ariko bimeze kuko 70% y’igitekerezo n’imyandikire ni ibya Sadate Munyakazi.

Ibi yabigarutseho kuri icyi cyumweru taliki 27 Kanama 2023 ubwo yari abajijwe niba koko ariwe wanditse iyi ndirimbo ya Social maze avuga ko ayifitemo uruhare ku ijanisha ryavuzwe haruguru.Ati”Iriya ndirimbo nayigizemo uruhare nka 70 kuko igitekerezo ari icyanjye n’imyandikire hari ibitero nashyizemo nyuma yaho tuyishyikiriza Danny Vumbi arayinonosora hanyuma Mula arayiririmba.”

Abajijwe aho yaba yarakomoye inganzo yavuze ko ashingira ku nkuru mpamo y’urukundo rwo n’umufasha we akurikije uburyo bari babanyemo kugeza n’ubu , bityo akabibonamo ko bazakomeza kubana kugeza ku Ndunduro.

Yavuze ko we n’umugore we babanye ari bato cyane bari munsi y’imyaka 18, kuva ubwo ntabwo urwo bakundanye rwigeze rudohoka kuko n’ubu ngo bajya biyibutsa ibihe byabo byo mu bwana bagishakana bakumva barushijeho gukomera by’umwihariko iyo barikumwe n’abana babo.

Sadate asanzwe ari inshuti na Social Mula utakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yaje kuva mu ntangiro z’uyu mwaka,akajya kuba ku mugabane w’i Burayi kugeza ubu bikaba bitazwi niba yaragiye kuhatura burundu cyangwa niba azagaruka.Gusa hari amakuru ko yaba arimo gushaka ibyangombwa bimwemerera kuhatura.

Urukundo rwatumye Sadate yandika
Urukundo rwatumye Sadate yandika

Social Mula ari i Burayi
Social Mula ari i Burayi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *