Gatera Moussa usanzwe utoza ikipe ya Gorilla atewe ishavu no kwandagazwa n’umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani wamucuncumuriyeho imvura y’ibitutsi ku mukino wahuje aya makipe yombi kuri iki Cyumweru taliki 27 Kanama 2023.
Gatera ahamya ko we ubwe yiyumviye Zelfani amutuka mu rurimi rw’icyarabu atazi ko ngo uyu mutoza abyumva gusa igitangaje n’uko ngo hari huzuyemo imvugo nyandagazi atatinyuka kuvugira mu ruhame cyangwa mu bitangazamakuru.
Yagize ati”“Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise, narakize ndakizi, ikindi iyo ashatse kukubwira ikintu cyangwa ashaka kukubwira nabi akubwira mu Cyarabu kandi iriya Mico ntabwo ari myiza.”
Ni nyuma y’uko uyu mutoza w’ubururu n’umweru yagaragaye n’ubundi ashaka gufatana mu mashati n’umunyezamu Hategekimana Adolphe ariko abandi bakinnyi bakahagoboka bakabakiranura.
Ni umukino n’ubundi warangiye ari 0-0, ukaza ukurikira uwo yahuyemo na Gasogi Fc ari nawo wabimburiye shampiyona.Iyi mikino yombi ikaba yaratojwe n’uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Tunisia.
Gusa ku by’aya makimbirane avugwa , uyu Yamen avuga ko nawe Gatera yari yabanje kumuzonga amubwira amagambo mabi.


