Mu gihugu cy’u Buhinde byibuze abantu 22 bari batashye ubukwe bagwiriwe n’urukuta rw’inzu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane n’igipolisi.
Abashyitsi babarirwa muri magana bari barimo gufata amafunguro abandi bari hanze muri jardin mu ijoro ryakeye, kuri uyu wa gatatu, ubwo hazaga umuyaga ukaze wiganjemo ivumbi bikaba ngombwa ko biruka basubira mu nzu. Nyuma yaho, urukuta rupima metero zigera muri 24 rwahise rugwa rugwira abantu bari mu cyumba cyaberagamo ubukwe nk’uko umucamanza w’Akarere ka Bharatpur, N.K. Gupta yabitangarije itangazamakuru.Abandi bantu 28 bakomeretse bajyanwa mu bitaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aka karere kabereyemo iyi mpanuka kari muri Leta ya Rajasthan mu birometero 200 uvuye mu majyepfo ya New Delhi. Ntiharamenyekana niba iyi serwakira ari yo yatumye uru rukuta rugwa ariko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Inyubako zigwa mu Buhinde ngo ni ibintu bimenyerewe, aho ubwinshi bw’abakeneye amacumbi n’amategeko adahamye bituma abubatsi bamwe bakoresha ibikoresho bitari ku rwego rwo kubaka cyangwa ugasanga barubaka amagorofa arenze uruhushya bahawe.
Mu 2013, igorofa ryubakwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko i Mumbai yahirimaga igahitana abantu 74, ari nayo mpanuka nk’iyi ikomeye yari ibaye mu Buhinde mu myaka mirongo yari ishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



