Umuhanzi R.Kelly akomeje gucumitwa uruhindu mu gisebe cy’umufunzo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka irenga ibiri umuririmbyi Robert Sylvester Kelly uzwi nka R.Kelly afunzwe, mu bihano yakatiwe kuri iyi nshuro hiyongereyeho andi mafaranga ibihumbi 500$.

Ni nyuma y’uko mu 2021 yakatiwe igifungo cy’imyaka 31 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina. muri ibyo byaha yashinjwe bigera kuri 13 birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni ndetse no gutambamira ubucamanza, nkuko bitangazwa n’ibiro by’umushinjacyaha w’i Chicago.

Kuri iyi nshuro rero nibwo umucamanza w’akarere, Ann Donnelly yashyize umukono ku iteka, ritegeka Universal Music Group UMG, yahoze ireberera inyungu za R. Kelly gukusanya ayo mafaranga ngo ahabwe abagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa nk’indishyi y’akababaro.

Ni mu gihe kandi uyu mucamanza yari aherutse gutegeka ko 28 000 $ yari ari kuri konti ya R. Kelly, afatirwa nayo agahabwa abo yahohoteye ariko ibi bikaba bitaravuzweho rumwe no kuruhande rw’abunganira uyu muririmbyi.

Bije kandi nyuma y’uko uyu mugabo ubuzima bwe busumbirijwe muri gereza aho byigeze kuvugwa ko atotezwa akanakubitwa.Uyu muhanzi yageze ku kwamamara mu myaka ya 1990 kubera indirimbo nka “Bump and Grind” na “Ignition”. Imwe mu ndirimbo ze zizwi cyane ni “I Believe I Can Fly” yasohoye mu 2004.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *