capturejjj.png

Nicki Minaj arabyinira ku rukoma

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’umuraperi, Onika Tanya Maraj- Petty uzwi nka Nick Minaji arabyinira ku rukoma nyuma y’uko umubare w’abantu ama miliyali bumvise indirimbo ze.

Uyu muraperi yigeze gutangaza ko ahagaritse umuziki, ariko akaba aherutse gushyira hanze album, yamaze guca agahigo kadafitwe n’undi muraperikazi uwariwe wese ku rubuga rwa Spotify.

Uyu Nicki Minaj yujuje abantu bagera kuri miliyari 31 z’abantu bumvise ibihangano bye by’indirimbo ze kuri Spotify bityo aba abaye umugore w’umuraperikazi rukumbi weseje ako gahigo.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2019 yari yamaze gutangaza ko ahagaritse umuziki, bitewe n’impamvu z’umuryango we.Icyo gihe yavuga ko aharigaritse ashyire imbaraga ku muryango we.

Ntibyatinze kuko nyuma gato yahise agaruka mu muziki, ndetse akaba afite album nshya yise Pink Friday 2 yashyize hanze muri Kamena uyu mwaka.

Hari hashize kandi hafi umwaka hakozwe urutonde rw’abaraperi barusha abandi ku isi rwashyize Jay-Z(mu bagabo) na Nick Minaj( mu bagore) ku myanya ya mbere. Nibo baraperi b’ibihe byose.

Urutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose muri Gashyantare ubwo hizihizwaga imyaka 50 injyana ya Hip hop imaze ivutse.
capturejjj.png
capturehhh1.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *