Nyuma yo kumara igice cy’ikiruhuko cye i Kigali n’umuryango we, Umunyamerika w’umunyarwenya akaba umukinnyi w’amafirime Kevin Darnel Hart biteganijwe ko agiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka.
Mu gihe Buri mwaka mu Rwanda haba ibirori byo kwita izina abana b’ingagi mu Kinigi bikitabirwa n’abantu ingeri zose by’umwihariko hagatumirwa n’ibyamamare, kuri wa gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, hateganyijwe uwo muhango aho bizaba byitabiriwe n’abarimo uyu mugabo Hart.
Uyu munyarwenya yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga ari kumwe n’umuryango we aho yasuye inzu y’imideli ya Haute Bae anagura imyambaro ya Made in Rwanda anatemberezwa mu byanya nyaburanga bitandukanye harimo na pariki y’Akagera.
Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 19,aho igihugu kizita ingagi zavutse, Ingagi 23 zavutse mu mezi 12 ashize bikaba biteganyijwe ko zizahabwa amazina.
Ubusanzwe ibi birori bikunze kubera mu misozi ya Parike y’ibirunga i Kinigi, Musanze.Mu bandi bakunze kubyitabira harimo amazina akomeye muri buri gisata, aha twavuga nka ba nyampinga babungabunga ibidukikije, ibyamamare, abayobozi, inzego za siporo kimwe n’abantu basanzwe.


