Diamond yacyuriye abagore babyaranye nawe yifashishije Micheal Jackson

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo abagore babyaranye nawe bibagishije.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize ku mbuga ze agace gato ka Videwo ya nyakwigendera Micheal Jackson akaza gukurikzaho amagambo avuga ko hari abagore bibagisha maze bakitwara nkaho imibiri yabo ari karemano

Yavuze Ibi asa n’ucyurira abarimo Zari, Tanasha,na Mobetto nyuma y’uko bavuzweho kwibagisha kugirango bongere ubwiza n’imiterere ikurura abagabo.Nka Zari we yemera ko ngo yobagishije ariko mu buryo bwo kumukura ibinure mu mubiri, mu gihe Tanasha we avuga ko yabikoze kugirango bimwongerere icyizere yigirira.
.
Mu gusubiza ku cyemezo yafashe cyo kwibagisha, Zari avuga ko ari ibintu bisanzwe kandi abantu ntibakwiye kwihutira kumucira urubanza. Yavuze kandi ko atigeze abagwa mu buryo bwa gakondo, ahubwo ko ari inzira yitwa J Plasma liposuction, ikuraho amavuta mu mubiri adakoresheje imiti.

Ni mu gihe Mobetto we yirinze kugira ibyo atangaza ariko nawe bikavugwa ko yibagishije.Aba bombi rero bakaba bahuriye kukuba barabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *