whatsapp-image-2023-09-01-at-80835-pm-4-9536361693613396.jpg

Miss Iradukunda Liliane yasigiwe igifunguzo mu bukwe bwa Prince Kid na Elsa

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki 1 Nzeri 2023 , nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira mu bukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Miss Iradukunda Elsa .

Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena mu murenge wa Rusororo.Mu bitabitiye ibyo birori harimo ba Nyampinga babiri aribo Miss 2018 Iradukunda Liliane na Miss 2019 Nimwiza Meghan.

Ubwo ibirori byari birimbanyije rero, igihe cyo kumenya uwo Elsa yifuriza kuzatera ikirenge mu cye uzakurikiraho mu bakobwa bari bamugaragiye (ibizwi nko gusiga igifunguzo) ,yateye umugongo abo bakobwa maze yirenza ururabo ararubajugunyira maze batanguranwa kurusama.

Ako kanya rero abakobwa basimbutse ngo barusame maze Liliane arabatanga maze yiruka asanganira umusore witwa Imfura Kenny aramuhobera n’ibyishimo byinshi.

Uyu musore byari bimaze igihe bivugwa ko bari mu rukundo ariko bari batarabyerura mu ruhame ariko ku mbuga nkoranyambaga byo abakurikiranira hafi aba bombi babonaga ko aba bombi bari mu rukundo bishingiye ku magambo bagenda babwirana.

Ibi rero byaciye amarenga ko uyu Miss Liliane ashobora kuba ariwe uzakurikiraho akarushinga nyuma ya mugenzi we Elsa.

Muri ubu bukwe kandi bwabereyemo udushya twinshi aho Prince Kid yaje kujya kuvanga imiziki agashimisha abari baraho.Ni nyuma y’uko urukundo rwe na Elsa rwagiye ruhura n’ibizazane ariko bakabinyuramo neza kugeza bambikanye Impeta y’urudashira.

Gusezerana imbere y’Imana byaje bikurikira ishyingiranwa ryabaye imbere y’amategeko Taliki 2Werurwe 2023 bikurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wakane Taliki 31 Kanama.
whatsapp-image-2023-09-01-at-80835-pm-4-9536361693613396.jpg
screenshot_20230902-100150_2.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *