Ikipe ya APR FC yongeye kubona amanota atatu muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Etoile de l’Est, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Ngoma.
Ni umukino muri rusange iyi kipe y’umutoza Thierry Froger yaremyemo uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa bwose ntiyabubyaza umusaruro.
Byasabye umunota wa 77 w’umukino ngo Nyamukandagira ifungure amazamu ibifashijwemo na Kwitonda Alain ‘Bacca’.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igifite umukino w’ikirarane izahuriramo na Marines FC ifata umwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota atandatu.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irarushwa amanota atatu na Musanze FC yakomeje kuyobora shampiyona nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1, ikananganya amanota na Gasogi United yatsinze As Kigali ibitego 2-1.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu harimo uwa Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, mu gihe Marines FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0.


