Gen . Major Victor Byiringiro, umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, arahamya imigabo n’imigambi y’abarwanyi ayoboye yisunze ijambo ry’Imana, avuga ko gufata inzira yo kwerekeza i Kigali bagafata ubutegetsi nta gushidikanya, biri vuba. Urugamba barimo arugereranya n’inzira y’umusaraba Yesu kiristo yanyuzemo.
Abayobozi batandukanye b’u Rwanda, bo bavuga ko nta bwoba baterwa na FDLR, imbaraga ifite ubu ko ntacyo yakora, abasigaye ubu ngo ni ingerere, gufata ubutegetsi bigafatwa nk’inzozi za bo.
Gen Byiringiro, yagize ati: “Nkuko nabivuze, Imana turi kumwe, Imana twagendanye nayo, Imana yadukingiye byinshi, maze kuvuga ibitero bibi twacitse, ni bikeya muri byinshi twagabweho, ukuboko kw’Imana kwarigaragaje, Imana rero FDLR yagendanye nayo”.
Yakomeje avuga ko imyaka yose bamaze mu ishyamba ari ishuli, mu nzira y’umusaraba nk’iyo Yesu yaciyemo, ubu ngo igihe kirageze bagane i Kigali gufata ubutegetsi barwana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “yatunyujije mu ruganda kugirango ducurwe, kugirango dushobore kugera ikirenge cyacu mu cy’umwana wayo Yesu Kiristo, nkuko Yezu yacunguye Isi anyuze mu mibabaro ikomeye akamena amaraso ye, n’uko gucurwa kwa FDLR ni ukugirango izacungure Abanyarwanda inyuze mu mibabaro”.
Imyaka ishize ni 23 FDLR iri mu mashyamba ya Congo, bamwe muri bo bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nacyo bagiye bahunze. Gen Byiringiro ibi ntabwo abikomozaho ahubwo avuga ko igihe kigeze ngo batahe i Kigali.
Ati: “Mu minsi mike turataha, imyaka twamaze muri Congo niyo myinshi, si uko iki gihugu kidukunze, reka da, igihe kirageze turatashye, ntabwo dutinya kugwa ku rugamba, amasomo turayarangije”.
U Rwanda rufite ingabo nyinshi, rufite imbunda ziremereye, rufite abasirikare yita abanyamaboko [bafite ingufu], indege z’intambara,… Ibi aravuga ko abizi ko bihari ariko ngo ntibyabakanga mu gihe bazaba bagabye ibitero. Ati: “turumva twifitiye imbaraga, ntabwo dutinya kugwa ku rugamba”.
FDLR yishingikirije ubuhanuzi
Mu kwezi gushinze, aganira n’ikinyamakuru Rwanda Eye, Lt. David Habyarimana, Umunyarwanda ukomoka mu karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda wari umaze imyaka 19 mu ishyamba rya Congo ari umurwanyi wa FDLR, nyuma akaza gutaha mu Rwanda, yemeje amakuru ko abahanuzi baza bakabaha (FDLR) ikizere yise ikiraza amasinde ko bari hafi gutaha.

Ati: “Abahanuzi basenga baraza bakavuga ko FDLR igiye gutaha mu gihe gito igafata u Rwanda”. Uyu musirikare yageze mu Rwanda ku itariki ya 25 Mata 2017, yinjirira ku mupaka w’u Rwanda na Congo, mu karere ka Rubavu.
Yayivuyemo arataha mu Rwanda, iyo asubije amaso inyuma abona ibyo bavuga byo gutaha barwana ari nk’inzozi, agira ati: “Iyo turebye ubushobozi bafite bwo gutera u Rwanda, nta nubwo babasha gufata n’umudugudu umwe”.
Abanyamasengesho bajya guhanurira FDLR, avuga ko baba baturutse mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo, batumirwa n’abayobozi ba FDLR cyangwa se bakaza baturutse mu mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia, Malawi,…
FDLR, abasigaye ni ingerere, nabo birirwa biba
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, wanabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo, azi neza imirwanire ya FDLR, yagiye asobanura kenshi ko ubu aho FDLR igeze nta mbaraga igifite zo gutekereza gufata u Rwanda.
Aho yagize ati: “Bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bacye kandi nabo birirwa biba. Kandi nabyo ni igihe gito nabyo bigashira”.
Mu mwaka wa 2015, Ubwo Min Gen Kabarebe yasubizaga ibibazo bya Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Nteko Ishinga amategeko, aho yasobanuraga ku bibazo bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo, yavuze ko aribwo bwa mbere u Rwanda rufite umutekano uhagije n’ubwo hakiri ikibazo cya FDRL gihangayikishije igihugu ku ngengabitekerezo gusa.
Yatangaje ko FDRL idakanganye na gato kuko ingabo z’u Rwanda zayimazemo imbaraga mu buryo bushoboka bwose by’umwihariko yongeraho ko Kuva mu 1996 kugeza 2015, ibitero byatumye abarwanyi ba FDLR bava ku 200.000 bagera ku 2.000 gusa. Ati: “urugamba rwa FDLR twararutsinze”.
N’abandi bayobozi batandukanye, mu mbwirwaruhame zabo, bagiye bagaruka ku mbaraga za FDLR, ko ubu nta mbaraga ifite zo kugana i Kigali barwana, “FDLR ni abo kuvuga gusa (…), ubundi nta mbaraga bafite, ntazo habe na mba”. Ni ibyatangajwe na Brig Gen Nzabamwita, ubwo yari akiri umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.
FDLR ni inyeshyamba zimaze imyaka 23 muri Congo, ni inyeshyamba amahanga afata nk’umutwe w’iterabwoba, bamwe mu bayigize bashinjwa ibyaha basize bakoze mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



